Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gakenke: Abantu 6 bakubiswe n’inkuba 4 bitaba Imana, ubwo bari mu ishyamba bagiye gusenga.

Abantu batandatu bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko mu Kagari ka Mirima mu Mudugudu wa Matovu, bari bagiye gusengera ku Musozi wa Buzinganjwiri bakubiswe n’inkuba, bane bahasiga ubuzima abandi babiri irabahungabanya bajyanwa ku bitaro.

Amakuru y’uko abo baturage bakubiswe n’inkuba yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, ubwo hari umuturage wanyuraga hafi y’iryo shyamba avuye kuvuza umwana akabona abo yakubise yihutira kubatabariza.

Abatabaye bwa mbere barimo n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze basanze abo bakubiswe n’inkuba bafite ibikapu na za Bibiliya ariko bane muri bo bapfuye abandi babiri bahungabanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu bihutiye gutabara abo yahitanye n’abo yakomerekeje asaba abaturage kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkuba.

Yagize ati “Nibyo inkuba yabakubise bane bahise bapfa abandi babiri bajyanwa mu bitaro bari kuvurwa kuko umwe yaguye igihumure undi yakomeretse ku mubiri aravurwa ibikomere, bari bagiye gusengera mu ishyamba ngo ku giti cy’ishaba bahasanze udukapu twabo na Bibiliya babihavanye. Ba nyakwigendera bajyanywe mu bitaro ngo imiryango yabo yitegure kubashyingura tuzabafasha kubaherekeza dufatanyije na MINEMA.”

Aba bakubitiwe n’inkuba aho bita ku Giti cy’Umwami hasanzwe hakorerwa ubukerarugendo, ni abayoboke ba ADEPR, abo yahitanye bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruli ngo hakorwe isuzuma rya gihanga, naho abakomeretse bo bari kuvurirwa muri ibyo bitaro.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko bigiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo buboneye bwo kwirinda inkuba ariko no gushyira imirindankuba aho bigaragara ko haba hari icyuho mu kwirinda inkuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *