Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ese ikizira cyaba kiri mu marembo ya ADEPR nkuko bamwe babivuga ? Rwagafiriti aribaza!

Iyo uvuze itorero ADEPR benshi bayumva nk’itorero ry’umwuka ni hahandi kirazira koko iziririzwa hamwe bashiki bacu bishimira kwambara amajipo maremare no gusokoza agasatsi ka kimeza bagashyiramo aga kanta bakumva birabanyuze.

Iyo myifatire imaze imyaka isaga 84 uhereye mu 1940 ubwo iri torero rya Pentecote ryageraga mu Rwanda kuva icyo gihe kugeza magingo aya uwo muco nturacika cyangwa ngo ucuye cyangwa ngo ubone abanyetorero bawinubiye.

Mu myemerere y’abakristo ba ADEPR barangwa no kumvira no gushyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bubasabye gusa kuribo hari ibyo bafata nka nyirantarengwa cyangwa ibyabageraho bakabifata nka byabindi abanyarwanda bitako (ishyano ryacitse umurizo).

Ese ko iterambere rizana iryabyo rimwe na rimwe rigahindura imivugire,imigendere,imyambarire aho ntibizahungabanya imyizerere n’amahame shingiro itorero ADEPR ryubakiyeho ?

Ese ADEPR izakomeza gutsimbarara kubya kera ntigendane n’iterambere ry’ibihe dusohoyemo cyangwa ubuyobozi bw’itorero burahitamo ko abakristo bagendana n’ibihe maze bemere ibyo abanyetorero bafata nk’ikizira kizaba kinjijwe ahera h’Imana ?

Njyewe Rwagafiriti nk’umukristo urebera hafi iby’amadini n’amatorero nsanga hari iby’ingenzi ADEPR ikwiye kwigengeseraho mu kitwa urugendo rw’impinduka yatangiye.

Impinduka zose kenshi zisiga ibikomere ariko hari izo kwitondera cyane kuko zishobora gusiga ibikomere bikomeye bidateze no kuzakira.

Ejo bundi mu 2011, abakirisitu ba ADEPR basabwe kwizigamira binyuze mu Kigega cyiswe CICO ndetse kubera cya kinyabupfura cyabo babyumva bwangu batanga amafaranga ariko nyuma yaje kurigiswa mu buryo na n’ubu bamwe bagifiteho urujijo.

Iyi misanzu yatanzwe ku ngoma ya wa Muvugizi Pst Usabwimana Samuel benshi mu banyetorero bitaga “Bwere bw’Itorero” kubera imbuto yabereraga mu nshingano. Gusa nyuma ye intebe yahiritswemo imaze kwicaramo abayobozi batatu ariko muri bose nta washoboye gusobanura ikirari cyayo.

Uwakoze iyo bwabafaga ni Pasiteri Ndayizeye Isaie uherutse gusaba abakirisitu be ko ugifite inyemezabwishyu yatangiyeho imisanzu yayishyikiriza ubuyobozi bwa ADEPR kugira ngo azishyurwe.

Gusa aha hari abashobora kuzagonga urukuta kuko benshi batagifite izo nyandiko batangiyeho amafaranga. Bivuze ko nyuma y’igihe bategereje kumva ijambo ry’ihumure, bishobora kurangira barize n’ubundi bakihanagura.

Iby’imisanzu ya CICO byaratogose ariko bigera aho birahora. Nyuma yayo hadutse inkubiri ya Dove Hotel ku Gisozi. Abakirisitu basabwe gutanga amafaranga yo kwiyubakira hoteli, yatekerejwe nk’umushinga wo kugoboka itorero ritarangamiye gusa ku maturo.

Abakirisitu ba bene babyumvise bwangu ndetse amafaranga bayatanga batitangiriye itama. Gusa nta byera ngo de kuko abatarayatanze ku bushake, hakoreshejwe ikiboko gikirisitu, hanakoreshwa n’abahanuzi bahanura iterabwoba n’ibyago bikomeye ku binangiye gutanga uyu musanzu.

Icyaje gukurikiraho ni uko aya mafaranga yatanzwe ariko abayobozi bayobowe na Bishop Tom Rwagasana, uherutse no gukatirwa n’inkiko ahamijwe ibyaha byo gukoresha nabi umutungo w’itorero, bayateye imirwi, ntibishyura inguzanyo yafashwe muri banki, ku buryo na n’ubu uwo mwenda utararangiza kwishyurwa.

Izi ntugunda zazamuye umwuka mubi mu banyetorero kugeza ubwo ingoma ya Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR yose ishiriye muri gereza mu gushaka umuti w’icyo kibazo no gutanga agahenge mu bakirisitu basaga n’ababaye abarakare.

Ibi ariko ntibyabujije ko ingoma ya Rev.Karuranga Ephreum bayiyoboka nubwo bari bagifite ibikomere ku mitima yabo. Iyi nta byinshi nayivugaho kuko yamamariye cyane mu kurindimuka kwayo nyuma yo guterana amagambo no kugambanirana hagati y’abayobozi bo mu bushorishori bwayo.

Aha ababizi muribuka za nyandiko za hato na hato zahoraga hanze aha, itorero ryarabaye igitaramo mu itangazamakuru. Byatumye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoberere, RGB, rubeguza, ingoma ruyishyira mu biganza bya Pst Ndayizeye Isaie.

Uyu mushumba uvuka Nzahaha [ni mu karere ka Rusizi aho n’ubundi iri Torero ry’Abanyamwuka rikomoka] yaje yitezwe nk’umucunguzi. Yari afitiwe icyizere na benshi bitewe n’imirimo yanyuzemo, uko yabaye mu itorero ku buryo nta washidikanyaga ko ari igisubizo cyiza kandi kirambye ku bibazo by’urudaca byari bimaze iminsi byaroretse itorero.

Yinjiriye mu nzibacyuho, aho yasabwaga gushyiraho amategeko n’amabwiriza bihamye, byasubiza itorero ku murongo. Nyuma y’umwaka w’inzibacyuho, imirimo ye yarashimwe bituma yongezwa, ahabwa manda y’imyaka itandatu. Ndakeka ko kuva mu myaka 84 ishize ADEPR ibayeho, ari we muyobozi wayo, uzaba ayoboye manda y’imyaka myinshi, naramuka ayisoje.

Pst Ndayizeye akimara gushira impumu, yanzitse mu mpinduka zikomeye. Izi zatigishije itorero mu mfuruka zose. Muri zo navuga guhindura inyito z’amazina mu itorero, kugabanya paruwasi no kongera indembo.

Mu mpinduka zose, iyashaririye kurusha izindi ni iyo kugabanya abapasiteri aho abasaga 1500 birukanwe mu nshingano, basa n’abagizwe abakirisitu basanzwe, kuko nabonye iyo nagiye gusengerayo tuba twicaye hamwe.

Ntibashobora gutanga rya gaburo, baciwe ku ruhimbi ku buryo ibikorwa bimwe wakwita ko bikorerwa ahera babibonera kure.

Ibi ntibyagarukiye aho kuko ingoma ya Pst Ndayizeye yaremye igisa n’urukuta hagati yayo na bamwe mu bakirisitu bafashe icyemezo cyo gusezerera abapasiteri abakristo bamwe bafashe nko kubasuzugurira abashumba kandi ari bo bavunikiye itorero ndetse bakabayobora mu nzira y’agakiza kuva kera, kugeza magingo aya.

Izi mpinduka ubu hari abamaze kuzakira ariko ntibikuyeho ko hari abataramenyera kubana nazo. Abo bisa na za nkomere zo ku rugamba zitarabasha komorwa cyangwa gukira neza.

Mu rugendo rwo gusubiza ADEPR ku murongo, kuva Pst Ndayizeye akijya ku buyobozi kugeza magingo aya, aracyakomeje gukora impinduka zitandukanye. Iziheruka kunugwanugwa ko ziri mu mishinga harimo izo kuba bagiye guha inshingano z’ubu Pasiteri umugore nizindi zitavuzweho rumwe.

Ubwo umwe mu bakoresha X [iyi yahoze ari Twitter] byasembuye amarangamutima ya benshi babonye ko ADEPR iteganya kwemerera abari n’abategarugori gusuka, kwambara amapantalon no kwisiga ibirungo.

Ubusanzwe ibi byose ni ikizira muri ADEPR, ndetse ubikoze hari aho akurwa mu bandi, ataba nka cya kirayi kiboze, kijandurwa mu bindi ngo kitabyanduza. Ibi rero kubona ko bishoboka ku itorero nka ADEPR,benshi bavugako byaba ari ishyano mu yandi, ngo ikizira cyaba cyacengeye ahera. ADEPR nubwo yahakanye ko nta mpinduka ziteye gutya iri gukora ariko njyewe nka Rwagafiriti ndibaza ibi byavuzwe biramutse bibaye.

Njyewe Rwagafiriti nabonye uko ADEPR yagiye itera imbere, mbona hari abakirisitu bayo bakira impinduka mu gihe abandi bazemera byo kubura uko bagira. Inama natanga ku ngoma ya Pasiteri Ndayizeye Isaie na Pastor Eugene Rutagarama ni ukongera ubushishozi bwinshi mu byemezo n’impinduka bakora kuko hari izishobora gukomeretsa umukumbi babereye abashumba ugasanga abo baganishaga mu Bwami bw’Imana bakazasanga barabatanishije, bavuyemo ba barakare batagikozwa iby’insengero.

Gusa na none bakirisitu bene data mureke tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire kuko kugeza ubu,rwose ubuyobozi bwa Pst Isaie biragaragara ko bugeze kure bushyira itorero ku murongo kandi dukwiye kwemerako impinduka zose zigira ababyumva vuba n’ababyumva bitinze.

Ikindi aha umuntu atabura kuvuga nuko Abakristo bakwiye kumva ko amabwiriza na Displine byagengaga itorero mu 1940 atariyo itorero ryakomeza kugenderaho muri 2020…. kuko igihe n’iterambere bigenda bisobanura ukuri kandi amabwiriza na Displine byashyizweho n’abantu bishobora gukurwaho n’abantu kubwo impamvu zumvikana kandi umunyarwanda yaravuze ngo “Igihe n’igihe cyacyo “.

Njyewe Rwagafiriti ibi byatumye mpaguruka maze nkora ubushakashatsi mu bakristo njyendeye ku byiciro by’imyaka mu bakristo 500 naganirije bafite hagati yimyaka 25 na 35 abagera kuri 400 muribo bambwiye ko bibaye iyi yaba ari inkuru nziza kandi yatuma bakunda itorero kurushaho.

Bagize bati:”Mu by’ukuri urebye aho igihe kigeze birakwiye ko itorero rireka tukiyitaho nk’abandi kuko sinibwirako abantu bose bisiga ibirungo,basuka imisatsi cyangwa bambara ama Pantalon bazarimbuka kandi amabwiriza twayayobotse kuko yashyizweho n’abantu bayoboraga itorero icyo gihe bityo abariyobora ubu bayahinduye rwose ntacyo byaba bitwaye.

Ni mugihe abakristo bakuze bo iyo ubabajije bahita batangira gutokesha bati:”KwajinaraYesu ibyo byaba ari amahano gusa na none ntibyadutungura kuko Imana yajyaga ibitubwirako hari igihe kizagera ADEPR ikaba nkandi ma Churchs yose.

Bagize bati:Twebwe abatwigishije kera batubwiye tugomba kuguma uko twahamagawe bityo twe turabona dusohoweho n’ibihe by’imperuka kandi ibiri kuba byose Imana yajyaga ibitubwira kera ikadusaba ko nitubona bibaye tuzararama tukareba mw’ijuru.

Njyewe Rwagafiriti nsoje ibaruwa yanjye nifuriza abakristo bose imyiteguro myiza ya Pentocote ngo Imana izabuzuze imbaraga z’umwuka wera.

Rev.Pastor Usabwimana Samuel yashyizeho ikigega cya Sicco anatangiza Iyubakwa rya Dove Hotel muri ADEPR asiga babirwaniramo

Bishop Tom Rwagasana na Bishop Sibomana bageze ku ngoma babuza Pastor Usabwimana bari basimbuye kuzongera kwinjira murusengero rwa ADEPR Bo bavaho bambikwa amapingu

Pastor Karuranga Ephraim na Rev.Karangwa John ingoma yabo yavuyeho yegujwe na RGB kubwo kunanirwa inshingano

Rev.Pastor Ndayizeye Isaie na Rev.Pastor Eugene Rutagarama bayoboye ADEPR muri iki gihe,abakristo bamaze igihe kinini mw’itorero ingoma yabo bayise iyo gusohoza ibyo Imana yavuze bizaba muri ADEPR

8 Responses

  1. Waaaaaaaa iyobokamana. rw kabisa muri mukazi peeee .iyi nkuru ikoze neza cyane irachallenginga Kandi ntisebanya.Vrement iraryoshye peeeee.Mujye Muduha inkuru nkizi zirimo ubwenge kandi zubaka kuko mwakomye urusyo mukoma n’ingasire.-abakristo murabahuguye nabayobozi mubagira inama.

  2. Kabisa mubivuze ukuri ingoma ya Isaie yaje gusohoza ibizira Imana yavuze bizaba mw’itorero rya ADEPR .

  3. Njyewe ingoma ya Isaie nemeranya nayo ibyo iri gukora kuko igihe kizana ukuri kwacyo.Gusa na none bashishoze nkuko mubivuze kuko mumpinduka hari izigomba kwitonderwa.

  4. Eee iyi Article Iraryoshye kabisa.Sha Joel ADEPR urayizi kabisa kabisa peee nuko wagira ngo nta Communication bazi ubundi umuntu umeze nkawe baramwiyegereza kuko ugiye ukora positive Story zaba ari Sawa cyane.Amahirwe ubuyobozi bwa ADEPR bwagize nuko mbona udakunda gukora negative story uzikoze wakoreka itorero kandi wizerwa na benshi.Ariko ndabona utangiye gutinyuka kuko kuva Ingoma ya Isaie yajyaho nibwo bwambere mbabonanye article iba Challenginga .Kabisa Courage cyane.

  5. Haaaaaa muransekeje muti Past Isaie yari yitezwe nkumucunguzi yewe yararicunguye kabisa atuzanira abatinganyi.Umunsi muzumva Usta Kayitesi wa RGB yavuyeho muzamenye ko ari ukuramukwa kw’ingoma ya Isaie akoreramo bakaba batworekeye itorero.

  6. Ukuntu Ingoma ya Isaie yandagaje ababyeyi bacu bavunikiye itorero njya nibaza irangira ry’ingoma yabo .Barahemutse,batuma gukorera Imana maze ugasaza biba nkicyaha.Ubu ni ubuyobozi bw’agahimano twahawe kabisa.ni abagome ntampuhwe ntanisoni bagira cyokoze bashoboye kuba indyarya no kwiyoberanya.

  7. Barimo baragerageza kubikora ariko hari abakituvangira cyane cyane abayobozi batize .Guhuza abantu bize basengera mu matorero yabo byarabananiye ugerageje kuvuga uko abyumva bakangisha ku muhagarika.Hari abahawe imirimo ya Gishumba cyera mbere y’ Impinduka ariko bajyagamo batanze ikintu runaka none bakora nk’ abari kwiyishyura ibyo batanze.Harebwe abumuhamagaro kuko barahari Kandi harebwe nabo bahagaritswe bazira ibitekerezo byabo .Naho rero niba itorero Ari iry’ Umwuka ntawuzakutaho iby’ Umwuka ngo abishobore .Ariko hari ibigomba guhinduka bitewe n’ igihe tugezemo.

  8. I know this if off topic but I’m looking into starting my own weblog and was curious what all is required to get set up? I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny? I’m not very web smart so I’m not 100 sure. Any recommendations or advice would be greatly appreciated. Cheers

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress