Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Drups Band yaraye yerekanye ko Gospel y’urwanda ari iyo guhangwa amaso.

Kuri  iki  cyumweru tariki ya  3 Ukuboza 2023,  munzu y’imyidagaduro ya ”Intare  conference Arena”  Gisozi  habereye  igitaramo cyo  kuramya no guhimbaza Imana cyiswe”God First Edition 2” cyateguwe  na Drups  Band, aho cyatumiwemo   bamwe mu baramyi bakomeye hano mu Rwanda ndetse  n’umuramyi Nomthie  Sibisi    wo mu gihugu  cya Afurika y’Epfo .

Kw’isaha  ya saa munani nibwo itsinda  ry’abaramyi  ryari rigeze  ku rubyiniro maze batangira kuramya no guhimbaza Imana mu   indirimbo zitandukanye  maze abakristo buzura umwuka  barasirimba karahava .

Umuyobozi w’ibitaramo Gatabazi  Fidelle ku isaha ya saa cyenda   nibwo  yahaye ikaze  abitabiriye iki gitaramo maze abasabira umugisha, nyuma gato yahamagaye umuramyi neema Jeane maze  asengera abitabiriye igitramo bose  aho yabasabiye  umugisha abizeza  ko bagiye kuramya  bakanahimbaza Imana mu mbaraga z’Imana . .

Kw’isaha ya  saa cyenda  Itsinda rya  New Melody  ryahamagawe ku ruhimbi maze mu majwi meza baririmba zimwe  mu ndirimo zabo  zakunzwe zirimo”Uhembuwe, ibyo wakoze n’izindi zitandukanye”   mu gihe cy’Iminota 30 bamaze ku ruhimbi   bahembuye imitima ya  benshi cyane .

Nyuma  ya  New Melody  hakurikiyeho  itsinda rya True Promises  rimwe  mu matsinda akunzwe  cyane hano  mu Rwanda,  aho mu majwi  meza nabo baramije Imana  bigatinda binyuze mu ndirimbo zirimo”Mana uri imbaraga” n’izindi nyinshi zishimiwe muri iki gitaramo. .

Ahagana I saa kumi  n’imwe itsinda  ry’abaramyi bo mu gihugu cy’Uburundi rya  ”Best Sounds  Band” rigizwe n’abasore n’inkumi bafite amajwi ahebuje cyane nabo bakiriwe ku ruhimbi, maze  mu ndirimbo zabo  zitandukanye no  mu mbyino gakondo ndetse n’izindi  mbyino zitandukanye baramije Imana  barahimbaza kuburyo bavuye ku ruhimbi abantu bakibanyotewe.

Nyuma ya  Best  Sounds  Band Itsinda rya  Drups Band  ari naryo ryateguye  igitaramo cya God First  ryahamagawe kuza ku ruhimbi, maze mu myambaro myiza cyane. Iri tsinda ryahereye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iziri mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse nizo mu rurimi rw’izulu.

Mu ndirimbo zabo zisanzwe  baririmbye  bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru gusa sizo  zonyine baririmbye kuko hari ni zindi basubiyemo zo mu rurirmi rw’ikizulu  ari nazo bakunda gukora  cyane, bikaba biri no byatumye   umuramyi Nomthie Sibisi yemera kuza  gutaramana nabo mu Rwanda .

Muri  iki gitaramo Umukozi w’Imana  Pastor  Hortense  niwe wigishije  ijambo ry’Imana   aho yasabye  urubyiruko rwose rwari rwaje rwitabiriye iki gitaramo ko Yesu  akirukeneye rukwiye  kwitandukanya n’ibibi byose, aho yavuze ko ariko kuramya Imana nyakuri.

Uyu muvugabutumwa yakomeje avuga ko nubwo insengero zuzuye abantu, ariko ko Yesu akeneye abantu babaho kubwe ku rwego bakemera no gupfa.

Yasoje yibutsa abitabiriye iki gitaramo ko bakwiye kujya bakorera Imana bakiri bato, kuko igihe kigera umuntu agasaza aho atagifite imbaraga z’umubiri.

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana itsinda rya Drups  Band   bongeye kugaruka ku ruhimbi baririmba izindi ndirimbo zigera  kuri eshanu ziri kuri Album yabo zirimo ”Nimwumve mbawire” imwe mu ndirimbo zishimiwe cyane muri iki gitaramo.

Ahagana ku isaha ya saa mbiri n’igice nibwo Nomthie Sibisi yakiriwe ku ruhimbi, maze mu ijwi ryiza cyane afasha abitabiriye iki gitaramo kuramya Imana, binyuze mu ndirimbo ze ziganjemo ururimi rw’ikizulu.

Nomthie Sibisi yamenyekanye muri Joyous Celebration ariko aza kuvamo akora umuziki ku giti cye.

Nomthie Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto, akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.

Yakunzwe mu ndirimbo zirimo “UJesuLo yasohoye mu 2018, “Unkulunkulu”, “Ngowele Uyingowele”, “My God”, “My Heart My Experience” yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.

Ahagana ku isaha ya saa tatu n’iminota micye nibwo Dominic Ashimwe yageze ku ruhimbi maze aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo”Ashimwe, Ndishimye” n’izindi zitandukanye zishimiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo.

Ku isaha ya saa tatu n’iminota 50 nibwo Fidelle Gatabazi wayoboye iki gitaramo yashyizeho umurishyo wanyuma, aho yashimiye abacyitabiriye ndetse ashimira by’umwihariko itsinda rya Drups Band ryagize iri yerekwa.

Mugisha Patrick wagize iyerekwa ryo gushinga iyi Drups Band yashimiye abamufashije bose yaba mu buryo bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo bitandukanye. Byumwihariko yashimiye abo bafatanya mu itsinda rya Drups Band.

Yagize ati”Abo tubana muri Band iteka mbabwira ko mbakunda, kuko dufatanya byose”.

Ni ku nshuro ya 2 iri tsinda ryari rikoze igitaramo kiremereye, aho mu mwaka wa 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyari cyiswe”God First Edition One” aho cyari cyabereye muri Bethesda Holy Church, icyo gihe bari bafatanije na James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi. icyo gitaramo cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo zirimo “Afite imbaraga Yesu”.

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo “God First Edition 2”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress