Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Dr.Rick Warren: Imiterere y’umuyobozi Imana ikoresha(Part 2)

Icyerekezo cy’itorero ntikizigera gikura ngo gisumbe icyerekezo cy’umuyobozi waryo.

Buri kintu cyose kiza kigerwaho mu isi byanze bikunze kiba gifite umuntu ugihagarariye kugira ngo kibashe kugera ku ntego zacyo, uko ni nako bimeze ku matorero, aho amatorero amwe akura ayandi aho gukura akagwingira cyangwa akagenda asubira inyuma.

Nyuma yo gusoma igitabo cya Dr.Rick Warren cyitwa”Ubuyobozi nyakuri”akaba ari igitabo kivuga ku miterere y’umuyobozi Imana ikoresha, nifuje kubasangiza amasomo akubiyemo yaba ku muyobozi uwo ariwe wese uyobora ikiciro runaka mu itorero, ndetse n’umukristo ku giti cye harimo amasomo menshi yamufasha gukura mu bijyanye no kwizera Imana ndetse no kwiha intego mu murimo w’Imana.

Muri iki gitabo Pastor Rick Warren atangira avuga ko amaze imyaka 25 yiga igituma amatorero akura, aho amwe yaguka cyane kandi agakomeza gukura, naho andi arimo abantu b’abanyakuri, bitanga kandi bubaha Imana agakura buhoro cyane kandi bikitwa ko yakoze ibitangaza.

Ibigomba kwitabwaho iyo ushyiraho intego zo gukuza itorero ryawe

Intego yawe igomba kuba ingana ite mu gihe ukuza itorero, mu gihe utegura itorero ? Hari ibibazo bike ukwiriye kwibaza.

1.Ndateganya kuhamara igihe kingana iki ? :Ikibazo cya mbere kandi cya ngombwa ukwiye kwibaza ni iki: ”Ndateganya kumara hano igihe kingabna iki ?”. Umusore umwe wari ugiye gutangiza itorero yaransanze arambaza ati: “Intego yanjye igomba kuba iyihe ? Ndamubaza nti”Uzamara igihe kingana iki ?” aravuga ngo ”Niyemeje kuhamara nibura amezi atandatu.

Uwo musore naramubwiye ati”Ntuzirirwe ujyayo, kuko ntacyo uzageraho mu mezi atandatu”. Ugomba kwibaza uti”Ese ndashaka kuhaguma ?”.

2.Ni abantu bangahe batuye mu karere kacu ? : Ugomba kubaza umubare w’abantu batuye mu karere ukoreramo umurimo, niba ufite intego zo gukura. Mu karere hatuye abantu bangahe ? Birumvikana ko niba ur mu mujyi w’abantu 1000 utaziha intego yo kugera ku bantu 10,000.

3.Impano zanjye z’umwuka ni izihe ?:Ikibazo cya gatatu wibaza ni iki ?”Impano zanjye z’Umwuka ni izihe ?” Ugomba kugenzura neza imiterere Imana yaguhaye. Ese nteye mu buryo nkorera abantu imbonankubone ? Cyangwa se nteye mu buryo nkorera nyuze mu bandi bantu ? Ni nk’itandukaniro riri hagati y’umushumba(uhura n’intama), ndetse n’umutunzi(uha abashumba amabwiriza yo kuragira intama).

Niba itorero ryawe rikuze rikarenza abantu 300, ugomba guhindura imitekerereze nk’iyabashumba ukagira imitekerereze nk’iyabatunzi.

Imana ikunda abantu bafite umutima wa gishumba. Abenshi yaturemanye uwo mutima, kugira ngo dukorane n’abantu imbonankubone. Ariko ugomba kumenya impano z’umwuka zawe, hanyuma ukagenda ukihererana n’Imana ikaguha icyerekezo cy’umurimo wawe.