Icyerekezo cy’itorero ntikizigera gikura ngo gisumbe icyerekezo cy’umuyobozi waryo.
Buri kintu cyose kiza kigerwaho mu isi byanze bikunze kiba gifite umuntu ugihagarariye kugira ngo kibashe kugera ku ntego zacyo, uko ni nako bimeze ku matorero, aho amatorero amwe akura ayandi aho gukura akagwingira cyangwa akagenda asubira inyuma.
Maze gusoma igitabo cya Dr.Rick Warren cyitwa”Ubuyobozi nyakuri”akaba ari igitabo kivuga ku miterere y’umuyobozi Imana ikoresha, nifuje kubasangiza amasomo akubiyemo yaba ku muyobozi uwo ariwe wese uyobora ikiciro runaka mu itorero, ndetse n’umukristo ku giti cye harimo amasomo menshi yamufasha gukura mu bijyanye no kwizera Imana ndetse no kwiha intego mu murimo w’Imana.
Muri iki gitabo Pastor Rick Warren atangira avuga ko amaze imyaka 25 yiga igituma amatorero akura, aho amwe yaguka cyane kandi agakomeza gukura, naho andi arimo abantu b’abanyakuri, bitanga kandi bubaha Imana agakura buhoro cyane kandi bikitwa ko yakoze ibitangaza.
Akomeza agira ati”Abantu bakunda kumbaza ngo: ”Ese hari ikintu ubona amatorero akura ahuriyeho ?” Maze imyaka myinshi niga amatorero, nasomye inyandiko ku matorero, narayasuye, nsanga Imana ikoresha amatorero atandukanye, mu nzira zitandukanye no mu buryo butandukanye. Ariko hari ikintu kimwe amatorero yose akura ahuriyeho, kidafite aho gihuriye n’izina ry’itorero, n’ubwenegihugu bw’abarimo cyangwa n’ingano yaryo”.
Icyo kintu rusange ni”Ubuyobozi budatinya kwizera Imana”.
Ubuyobozi budatinya kwizera Imana, ibi mbyita ihame ryo kwizera. Ibintu byose byicwa cyangwa bigakizwa n’ubuyobozi.
Imana iteka ikoresha umuntu ufite indoto. Ikintu cyose gitangira ari igitekerezo cy’umuntu, kandi gitangira ari indoto, icyerekezo ari n’intego. Niba udafitiye itorero ryawe intego, ubwo intego yawe(ku giti cyawe) niyo ntego yaryo kandi ntago izahinduka. Niba ugamije ubusa uzagera ku busa.
Itorero ridafite icyerekezo ntirizigera rikura. Icyerekezo cy’itorero ntikizigera gisumba icyerekezo cy’umupasitori waryo. Niyo mpamvu wowe nk’umuyobozi n’umupasitori ugomba kumenya icyerekezo Imana ifitiye itorero ryawe. Uwo ni wo murimo wa mbere w’ubuyobozi, kandi niba udatanga icyerekezo, ntuba uri umuyobozi, ahubwo umuntu wese utanga icyerekezo mu itorero ryawe ni we uyobora iryo itorero.
Itorero ntirizigera rikura ngo risumbe icyerekezo cyaryo, kandi icyerekezo cy’itorero ntikizigera gisumba icyerekezo cya Pasitori.
Ufite itorero ushobora kuba hari ibintu byinshi ufitemo intege nke, aho ushobora gufata abakozi b’Imana ukabahemba bakagira ibyo bagufasha udashoboye gukora. Igihe udashoboye kugira abantu inama, ushobora gushaka abantu babishoboye bakagufasha. Igihe udashoboye ibijyanye n’imitegekere y’itorero, ushobora gushaka abantu bashoboye imitegekere y’itorero bakagufasha.
Ariko hari ikintu kimwe udashobora kurekera abandi ngo bagikore mu mwanya wawe. Icyo kintu ni”Ukwizera Imana”. Ntushobora gusaba abandi bantu ngo bakwizerere Imana. Iteka ugomba kwerekana icyerekezo, indoto, ukwizera n’icyo Imana ishaka gukora mu buzima bwawe n’itorero ryawe.