Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Divine Nyinawumuntu yibukije abantu Irembo ribageza Ku Mana.

Umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye Indirimbo nshya yise ‘Irembo’, yibutsa abantu ko Yesu Kristo ariwe rembo rigeza abantu ku bugingo buhoraho.

Iyi ndirimbo nshya ya Nyinawumuntu yagiye hanze tariki 16 Gashyantare 2024.
Aririmbamo ubutumwa bugaragaza gushima Yesu Kristo wabereye irembo rigeza ku bugingo buhoraho abamwizeye.

Ndetse akibutsa abantu ko ikimenyetso cy’amaraso ya Kristo ari umwambaro Umukirisitu adakwiye kwiyambura.

Tuganira na Divine Nyinawumuntu yavuze ko yabohowe na Kristo akamuheka bityo abantu bakamubona mu yindi sura nyuma yo gukirira ku musaraba I Golgotha.

Yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe na Danny Mutabazi ariko ko ari ubuhamya bwe nk’umuntu wabohowe na Yesu Kristo.
Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Jado, mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na Eliel Filmz Production.

Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa “Urugendo” ndetse n’iyitwa “Mbeshejweho” zose ziri kuri YouTube Channel yitwa Trinity For Support.

Nyinawumuntu Divine asanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ‘Label’ yitwa Trinity For Support iyoborwa na Obededomu Frodouard.

Divine Nyinawumuntu ni umwe mu bahanzi batanga icyizere cyo kuzakorera Imana ibihambaye.

Reba Indirimbo “Irembo” ya Divine Nyinawumuntu:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *