Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Chryso Ndasingwa agiye kwipima BK Arena mu gitaramo cye cya mbere

Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere muri BK Arena, ubusanzwe yipimwa n’uwiyizeye mu kwigwizaho abafana bitewe n’ubunini bwayo.

Iyi nyubako ijyamo abantu ibihumbi 10 bicaye neza ntawe ubyiga undi, umuhanzi uyitekereza akumva yayikoreramo igitaramo bimusaba gutekereza kabiri akareba umubare w’abakunzi be n’abashobora kwitabira igitaramo cye.

Chryso Ndasingwa ukunzwe mu ndirimbo nka Wahozeho, Ni nziza n’izindi nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bafashe iki cyemezo.

Uyu muhanzi kugeza ubu yamaze gusohora amatariki y’igitaramo cye cyo kumurika album ye yise Wahozeho izajya hanze ku wa 5 Gicurasi 2024.

Mu kiganiro na Iyobokamana.rw Chryso Ndasingwa yavuze ko nubwo iki aricyo gitaramo cye cya mbere akaba agiteguriye muri BK Arena nta bwoba bimuteye.

Ati “Nta bwoba na buke mfite kuko nubwo aricyo gitaramo cyanjye cya mbere ariko nizeye ko kizagenda neza. Ntekereza ko ubaze abakunzi umuntu afite bakurikirana ibihangano byanjye, insengero dukorana n’abakunda imiziki yacu, nta bwoba mfite rwose.”

Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari 5000Frw, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 12Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw ku bantu bari kugura amatike mbere bitewe n’aho ushaka kwicara.

Ku rundi ruhande abazagurira amatike ku muryango bo bazaba bazishyura ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw, ibihumbi 17Frw, ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 25Frw.

Kugeza ubu Chryso Ndasingwa amaze gutangaza Josh Ishimwe na Asaph Music International mu bazamufasha muri iki gitaramo.

Chryso Ndasingwa, asanzwe ari umuramyi mu Itorero ray New Life Bible Church, aho acuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.

Nubwo ari umusore watangiye kuririmba kera kuko yakuriye mu muryango usenga, Chryso Ndasingwa yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Mu bwihisho’.https://www.youtube.com/embed/4mpqTVONxko

Chryso Ndasingwa agiye kwipima muri BK Arena ahakorere igitaramo cye cya mbere

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byagabanyijwe ku bashaka kwitabira iki gitaramo bari kugura amatike mbere

Azaph Music International bari mu bazashyigikira Chryso Ndasingwa

Josh Ishimwe nawe byamaze kwemezwa ko azitabira iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *