Ni biba ngombwa n’intore zizayoba: Rwagafiriti araburira Abakristo bashiturwa n’ubuhanuzi n’ibitangaza gusa.
Ndabasuhuje nshuti bavandimwe duhuje umugambi wo kujya mu bwami bw’ijuru. Nk’ibisanzwe ni Rwagafirita ubatashya Amahoro Imana itanga abane namwe. Mw’ibaruwa yanjye uyu munsi nifuje ko tuganira kuri amwe mu matorero hano mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange, agaragaramo icyitwa ibitangaza n’ibimenyetso gusa, nyamara wakumva inyigisho zigishwamo ukumva ntaho zaganisha Umukristo mu gukura ngo […]
Kura ibishimwa mu bigawa amaboko y’Imana abone uko akora-Ubutumwa bw’ukwezi kwa Mata hamwe na Bishop Dr.Rugagi Innocent
Umukozi w’Imana Bishop Dr.Rugagi Innocent akaba umushumba mukuru w’amatorero y’abacunguwe yageneye ubutumwa abakristo bujyanye n’uku kwezi gushya kwa Mata aho yababwiye ko ari ukwezi ko kwigaragaza kw’Imana kuko amaboko yayo atari magufi ngo ananirwe gukora ko ahubwo icyo abantu basabwa ari ugukura ibishimwa mu bigawa. Ibi uyu mushumba yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka https://www.facebook.com/bishoprugagi.redeemed […]
Umuryango AERA Ministry washimiwe kwigisha ubudozi abakobwa babyariye iwabo n’abavuye ku muhanda
Umuryango AERA Ministry ukora Ivugabutumwa rihembura imitima (Association Evangelique Pour la restouration des amies) urashimirwa ibikorwa by’urukundo ukora birimo kwigisha umwuga w’ubudozi abakobwa babyaye inda zitateganijwe, imfubyi n’abavuye mu buzererezi. Kuri uyu wa 28 Werurwe 2024 ubwo habaga umuhango wo gusoza ishuri ry’ubudozi ku nshuro ya kabiri, abahawe aya masomo y’ubudozi habawe mu gihe cy’amezi […]
Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura yibukije Abakristo igisobanuro kiza cya Pasika(Amafoto)
Umushumba wa Living Faith Fellowship Community Church, Emmanuel Sitaki Kayinamura yibukije Abakristo ko Pasika ari imbaraga za Yesu, zikwiye guhora zibibutsa ko Kristo ari we wenyine wazutse mu bapfuye. Kuri uyu wa 31 Werurwe 2024, hirya no hino ku mu gihugu ndetse no kwisi muri rusange, Abakristo bizihizaga ipfa n’izuka rya Yesu Kristo (Pasika). Umushumba […]
Umushumba mukuru wa Angilikani mu bwongereza yigaruye ku kibazo cyo kohereza abimukira mu Rwanda
Umushumba Mukuru w’itorero Angilikani, Justin Welby, yemeye ko azava ku izima mu gihe abagize icyiciro cya mbere cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bazaba bongeye gutora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Welby arwanya amasezerano Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda kuva yashyirwaho umukono bwa mbere muri Mata 2022. Agaragaza ko igihugu cyabo kitakabaye cyohereza abimukira […]
Rev.Dr. Rutayisire na James&Daniella kubufatanye na AEE Rwanda bataruye intama zazimiye muri UR-Nyarugenge campus (Amafoto)
Rev.Canon Dr.Antoine Rutayisire na James&Daniella k’ubufatanye n’umuryango wa African evangelistic enterprise (AEE) Rwanda bavuze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri UR-Nyarugenge campus bwatumye urubyiruko rusaga 30 ruhindukira rugaruka kuri Yesu. Umuryango w’ivugabutumwa wa African evangelistic enterprise (AEE) Rwanda ukomeje ivugabutumwa umaze iminsi ukorera hirya no hino mu gihugu; mu bigo by’amashuri no muri za kaminuza […]
Pastor Julienne Kabanda yibarutse umwana wa 5
Umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda, Pastor Julienne Kabanda, washinze ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry imaze kwamamara cyane mu Rwanda ku bwa benshi imaze guhindurira ubuzima, yibarutse umwana wa gatanu. Pastor Julienne Kabanda yashakanye na Pastor Kabanda Stanley, bombi bakaba abakozi b’Imana barambye mu kugabura ibyejejwe by’Imana, umurimo bakora mu bwitange […]
France:Ya ndiririmbo yaritegerejwe na benshi yahuriweho n’abaramyi Isaac na Rachel yamaze kujya hanze
Mu nkuru iteguza ya Isaac Pappy umuramyi ukorera umuziki we ku mugabane w’ Iburayi akaba atuye mu gihugu cy’Ubufaransa (France) yavuze ko yari afite inzozi zo kwagura umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana ari nayo mpamvu yasubukuye ibikorwa byo gukora no gushyira hanze umuziki we. Isaac Pappy wavuye mu Rwanda asengera muri ROC (Revelation […]
Eglise Vivante de Jesus Christ igiye kumara icyumweru itegura imitima y’abakristo ngo Yesu ayizukiremo
Eglise Vivante de Jesus Christ Rebero yateguye igiterane cy’iminsi 7 kigamije kwinjiza abantu neza mu munsi mukuru wa Pasika bakingurirwa imiryango yari yarananiranye. Iki giterane gifite intego iboneka igira iti: “Pasika ni igihe gikingura amarembo yari yaranze” kizaba guhera ku itariki ya 24 kugeza 31 Werurwe 2024, kuri Eglise Vivante Rebero, hafi ya Heaven’s Garden […]
Apotre Yongwe Joseph yahanwe asubikirwa igifungo
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye, Apôtre Yongwe yashukishaga abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza. Bwamusabiye guhanishwa igifungo cy’imyaka […]