Itara ryabo riracyamurika! James na Daniella bataramiye abakunzi babo kuri Instagram

Itara ryabo riracyamurika! James na Daniella bataramiye abakunzi babo kuri Instagram

Abaramyi James na Daniella bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, bataramiye abakunzi babo ku rubuga rwa Instagram, batanga n’umwanya kubasaba indirimbo zitandukanye. James na Daniella ni umuryango w’umugabo n’umugore bihuje bakora itsinda ry’abaririmbyi, ariko baririmba indirimbo zivuga ubutumwa bwiza. Si kenshi usanga abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza […]

Korali Umucyo yo muri ADEPR Nyarutarama yunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama

Korali Umucyo yo muri ADEPR Nyarutarama yunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama

Korali Umucyo yo muri ADEPR Itorero rya Nyarutarama yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ihavana umukoro wo gutegura urubyiruko ruzavamo imbaraga z’igihugu zizacyubaka binyuze mu butumwa bwiza bw’indirimbo. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, cyitabiriwe n’abagize Korali Umucyo bari mu cyiciro bitandukanye. Perezida wa Korali Umucyo, Hitimana Jean Baptiste, […]

Byarandenze mbwiwe ko Pentecote nzayizihiriza ku gicumbi cy’umwuka muri ADEPR-Theo Bosebabireba

Byarandenze mbwiwe ko Pentecote nzayizihiriza ku gicumbi cy’umwuka muri ADEPR-Theo Bosebabireba

Umuhanzi Theo Bosebabireba yerekeje mu karere ka Rusizi aho yitabiriye igiterane cya Pentecote kizabera muri Stade y’aka karere cyateguwe n’ururembo rwa ADEPR Gihundwe aho kuriwe abona ko ari umugisha ukomeye kuba uyu munsi mukuru agiye gutaramana n’abanya Gihundwe dore ko muri uru rurembo habitse amateka y’itangira ry’itorero ndetse no kuba umwuka wera ariho yamanukiye bwa […]

Kwibuka 30:Israel Mbonyi,Gaby Kamanzi, Fabrice n’abakozi b’Imana batandukanye basuye urwibutso rwa Gisozi(Amafoto)

Kwibuka 30:Israel Mbonyi,Gaby Kamanzi, Fabrice n’abakozi b’Imana batandukanye basuye urwibutso rwa Gisozi(Amafoto)

All Gospel Today (AGT) basuye urwibutso rya Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bagaruka no ku ruhare rwabo mu kuzana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda. All Gospel Today (AGT) ni Umuryango mugari uhuriwemo n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bo mu […]

Korali Integuza na Elayono binjije Abakirisitu ba ADEPR Kacyiru mu mashimwe-Pst Uwambaje asobanura ibintu 5 bigize Amashimwe (Amafoto)

Korali Integuza na Elayono binjije Abakirisitu ba ADEPR Kacyiru mu mashimwe-Pst Uwambaje asobanura ibintu 5 bigize Amashimwe (Amafoto)

Korali Integuza ya ADEPR Kacyiru yafashije abakristo gukomeza kwitegura neza umunsi mukuru wa Pentecote binyuze mu giterane cy’ivugabutumwa yari yateguye cyatangiye kuwagatanu wo kuwa 10 na 12 Gicuransi 2024 cyari cyahawe intego yo gushima Imana kikaba cyasojwe abakitabiriye basobanukiwe ibintu 5 bikomeye bakwiriye guhora bashima Imana. Iki giterane kiswe “Tuje Gushima “cyatangiye kuwa gatanu aho […]

Abanyempano 6 b’Iburasirazuba bemeje abakemurampaka ba Rwanda Gospel Star Live

Abanyempano 6 b’Iburasirazuba bemeje abakemurampaka ba Rwanda Gospel Star Live

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, Irushanwa rya “Rwanda Gospel Stars Live season 2” ryakomereje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba ahatowe abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abanyempano batandukanye barimo abato n’abasheshe akanguhe, aho banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, kari kagizwe n’Umunyamakuru wa KC2, Akimana […]

Korali Horebu ya ADEPR Kimihurura yashimangiye ibigwi bya Yesu mu ndirimbo nshya

Korali Horebu ya ADEPR Kimihurura yashimangiye ibigwi bya Yesu mu ndirimbo nshya

Korali Horebu ya ADEPR Paroisse ya Kimihurura itorero rya Kimihurura yashyize hanze indirimbo bise ‘Uwavuga Yesu’, ivuga ubwiza n’ibigwi bya Yesu ikoze mu buryo bwa Live Recording. Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo menshi yo gusingiza izina rya Yesu, imaze iminsi ibiri ku muyoboro wa YouTube w’iyi Korali (HOREBU CHOIR – ADEPR KIMIHURURA) imaze kurebwa inshuro zisaga […]

Umubyeyi wa Thacien Titus uherutse kwitaba Imana agiye gushyingurwa—Uko gahunda iteye

Umubyeyi wa Thacien Titus uherutse kwitaba Imana agiye gushyingurwa—Uko gahunda iteye

Umubyeyi w’umuhanzi Thacien Titus uherutse kwitaba Imana ku mugoroba wo ku wa 3 Gicuransi 2024, agiye gushyingurwa cyane ko amatariki na gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro yose yamaze gushyirwa hanze. Nyakwigendera Kamugundu Zachée ni umubyeyi w’umuhanzi Thacien Titus wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora n’izindi zitandukanye kandi zikundwa cyane. Kamugundu […]

Prosper Nkomezi yateguje uburyohe mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Prosper Nkomezi yateguje uburyohe mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yateguje abakunzi b’umuziki we ko bazagirira ibihe byiza mu Gitaramo yise ‘Nzakingura Live Concert’ ateganya kumurikiramo album ebyiri icyarimwe. ‘Nzakingura Live Concert’ ni igitaramo giteganyijwe kubera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village, KCEV, ahahoze hitwa Camp Kigali, tariki 12 Gicurasi 2024. Binyuze mu Kiganiro The Gospel Relax cya […]

Abanyempano 6 batoranyirijwe kwinjira muri Rwanda Gospel Star Live mu Majyepfo

Abanyempano 6 batoranyirijwe kwinjira muri Rwanda Gospel Star Live mu Majyepfo

Abahanzi batandatu bafite impano y’ahazaza mu muziki uhimbaza Imana batoranyirijwe kwinjira mu Irushanwa “Rwanda Gospel Stars Live season 2” mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryahakorewe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024. Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Huye kuri Galileo Hotel. Ugereranyije n’izindi ntara aho irushanwa ryanyuze, abo mu Majyepfo ntibitabiriye […]