Umukozi w'Imana w'umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,Ev.Dr.Egidie Uwase nyuma yo kubona impamyabumenyi ya PhD mu bijyanye n'ibinyabuzima,yuzuye amashimwe ku Mana yabanye nawe mu myigire ye kandi avugako intambwe ataye ari uburyo bwiza bugiye kumufasha kurushaho gukorera Imana no kuyubaha.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook,Ev.Dr.Egidie Uwase warumaze imyaka 6 akurikirana amasomo muri iki kiciro mu gihugu cya Canada ari naho atuye yavuzeko yishimiye kumenyesha inshuti n'abavandimwe ko yamaze gusoza aya masamo ndetse igitabo yanditse kikaba cyaratowe nk'ikiza mu by'ubuhanga bw'ibinyabuzima muri uyu mwaka muri Kaminuza yigagamo.
Yagize ati:"Nejejwe no kubamenyesha ko uyu munsi nasoje impamyabumenyi ya PhD kandi ko igitabo nanditse nsoza cyatowe nk'igitabo kiza mu by'ubuhanga bw'ibinyabuzima muri uyu mwaka(The best Thesis in biomedical Engineering this year).Nukuri ibi njyezeho sinabona uko mbivuga usibye gushima Imana yabanye nanjye.
Nshuti bavandimwe,Nshishijwe bugufi no kubagezaho kumugaragaro PhD yanjye nka Dr. Egidie Uwase(PhD muri Biomedical Engineering).'
Yakomeje avuga ko iyi ntambwe yateye mu buzima ntawundi abikesha utari Imana yo mw'ijuru akorera ati:"Mpaye icyubahiro cyose Imana yanjye,kuko niyo yatangije iyi ntambwe nteye irakomeza iramfasha muri uru rugendo rw'amasomo narimazemo imyaka 6.Nukuri icyubahoro cyose nicyayo iteka ryose.
Ev.Dr.Egidie Uwase ni umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu kristo,akaba umunyarwanda uvuka mu ntara y'amajyepho ho mu karere ka Muhanga akaba akunda gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse akanabwiriza mu nsengero zitandukanye cyane cyane muri Canada kuko ariho atuye.
Uyu kandi anakora ibiterane binini mu ntego yo guhindurira abantu kuri Kristo Yesu nkaho umwaka ushize wa 2023 yakoreye muri iyi ntara y'amajyepfo igiterane kinini yari yahaye intego ivuga ngo "Ubuzima bushya muri Kristo Yesu".
Icyo gihe uyu mukozi w'Imana yabwiye IYOBOKAMANA ko intego nyamukuru y'ivugabutumwa akora ari iyo kubona imbaga y'abantu benshi ifata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza bagahitamo kubaho mu buzima bushimisha Imana kuko aribyo bizana ubuzima bushya.
Iki giterane cyabereye mu karere ka Muhanga mw'itorero rya EAR Paruwasi ya Gitarama hari ku mataliki ya 22 Nyakanga 2023 kitabirwa n'abantu benshi cyane gisiga habonetse umubare mu nini w'abantu bakiriye agakiza ibintu byashimishije uyu mukozi w'Imana bituma avugako yifuza ko ibiterane nk'ibi yajya abikora buri mwaka.
WIFUZA KUJYA UKURIKIRA INYIGISHO ZE KURI YOUTUBE WANYURA AHA:
REBA UKO IGITERANE YAKOREYE I MUHANGA UMWAKA USHIZE CYAGENZE:
Nyuma yo kubona impamyabumenyi ya PhD,Ev.Dr.Egidie Uwase yuzuye amashimwe ku Mana