Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bosco Nshuti yibukije Abanyabyaha ko Yesu akibakunda.

Umuramyi Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo yise ‘Uri uwanjye’, indirimbo yumvikanamo ubutumwa bwo kwibutsa abantu baremerewe n’ibyaha ko Kristo abakunda, ndetse ko aribo yaje mu isi ashaka.

Iyi ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu Gashyantare 2024, akaba ari indirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo agira ati “Nubwo bitukura tuku tuku, Nubwo umutima ukurega,Amaraso yange arakweza kuko uri uwanjye.”

Mu kiganiro iyobokamana twagiranye na Bosco Nshuti yatubwiye ko iyi ndirimbo yayikomoye ku magambo agaragara muri Bibiliya agira ati ”Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura, mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.”

Yakomeje atubwira ko icyo yari agamije muri iyi ndirimbo ari ukubwira abantu uukundo rwa Kristo rutarondoreka.

Uyu muramyi yasoje avuga ko afite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo uko ashoboye.

Indirimbo ‘Uri uwanjye’ ije ikurikira indi yise ‘Inkuru y’urukundo’ imaze ibyumweru bibiri igiye hanze, nayo ikaba ari indirimbo ikomeje kugenda ikundwa n’abatari bacye.

Bosco Nshuti ukubutse mu ngendo z’ivugabutumwa Ku mugabane w’Iburayi, ni umuramyi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ”Ibyo Ntunze”, ”Ni muri Yesu” n’izindi nyinshi zitandukanye.

Mu bihangano by’uyu muhanzi akunze kuririmba yibanda ku rukundo Imana yakunze abantu biciye muri Yesu Kristo, ubwo yemeraga kuza mu isi kwitangira umuntu.

Reba indirimbo nshya”Uri uwanjye” ya Bosco Nshuti:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *