Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

BK Arena:Byemejwe ko Korali Jehovah Jileh ULK izaririmba muri Ewangelia Easter Celebration Concert

Jehovah Jireh Choir yiyongereye kuri Ambassadors of Christ choir na Alarm Ministries mu bazaririmba mu gitaramo cya Pasika ’Ewangelia Easter Celebration Concert.’

Ku itariki ya 31 Werurwe 2024, mu nyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya Kigali BK Arena, korari ‘Jehovah Jireh’ ni imwe mu makorari azaririmba mu gitaramo cya Pasika bahaye izina rya ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.

Iyi korari ya Jehovah Jireh, izaba iri kumwe n’izindi korari ebyiri zikomeye zamaze kwemeza ko zizataramira abazitabira iki gitaramo. Izo ni korari Ambassadors of Christ na korari Alarm Ministries, zizaba zaserutse muri ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’.

Iki gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ kizaba gifite imbaraga kurusha ibindi bitaramo byose bikunze gukorwa kuri Pasika, cyane ko aya makorari yose azakiririmbamo afite ibigwi bikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kandi zikaba zikunzwe cyane n’abatari bake.

Umwihariko kuri iyi korari Jehovah Jireh, ni korari izwiho kuryoshya ibitaramo binyuze mu ndirimbo nziza zabo baririmba neza, urugero nka zimwe zakunzwe zirimo Imana Ikwiye Amashimwe, Nibwo Bumana, Yesu Ariho, n’izindi zarebwe n’abarenga miriyoni.

Si ibyo gusa kuko ku rubuga rwa YouTube bari mu bigaruriye imitima ya benshi, bifatira umwanzuro wo kubakurikira buri munsi. Abo bahisemo gukurikira ibikorwa by’iyi korari, baruta abateranira muri Kigali BK Arena, ubakubye inshuro zirenga icumi. BK Arena yakira abantu 12,000 ikuzura ijana ku ijana, mu gihe abakoze subscribe kuri channel y’iyi korari barenga ibihumbi 176.

Iyi ni korari y’abahoze biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ibarizwa mu itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Gasave. Aho yatangiriye muri ULK mu wa 1998, ubu hari ikigo cy’amashuri yisumbuye ya Glory Secondary School.

Iki gitaramo, cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda BSR, (Bible-Society Rwanda), ukorana n’amadini n’amatorero yose mu Rwanda.

BSR ni umuryango wa Gikristo utabogamiye kuri Leta, ukaba utanga Bibiliya ku rwego rw’itorero cyangwa umuntu ku giti cye, mu rurimi rwose ashaka, kugira ngo uwifuza kuyisoma no kuyisobanukirwa bitamugora.

Ubusanzwe, Pasika ni umunsi mukuru wizihizwa n’amadini ya Gikristo. Nk’uko Bibiliya ibivuga, nyuma yuko Yesu Kristo yitangiye abantu akabapfira kugira ngo bazabone ubuzima buhoraho, kuba yarazutse nyuma y’iminsi itatu, agasubira mu ijuru aho yabaye Umwami wicaye i buryo bw’Imana, kandi akaba azagira uruhare mu gucungura abantu abavana muri iyi si mbi ya Satani, Abakristo babona ko ari ibihe byiza byo gushimira ku bw’ibyo bikorwa byose, bakibuka izuka rye. (Luka 22: 19-22).

Ni yo mpamvu bateguriwe iki gitaramo cyiswe ’Ewangelia Easter Celebration Concert’, kandi amakorari ashoboye kuririmba nka Jehovah Jireh, Ambassadors of Christ na Alarm Ministries agatumirwa, kugira ngo ibyishimo byabo bizuzure.

Korari Jehovah Jireh yaririmbye henshi ihasiga amateka meza, kuririmba kuri Pasika ni umugisha

Jehova Jireh Choir izaririmba muri iki gitaramo cya Pasika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress