Arikiyepisikopi wa Bujumbura, Musenyeri Gervais Banshimiyubusa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko abakebura ubutegetsi bw’iki gihugu ari bake muri iki gihe.
Uyu mushumba mukuru wa Kiliziya mu Burundi, mu butumwa yatanze ku munsi wo kwibuka Cyprien Ntaryamira wayoboye u Burundi, yahamije ko umuntu ubuza abandi ubwisanzure bwo kuvuga, ntaho aba atandukaniye n’ubafunga.
Ati “Muzi ko kwaka abantu uburenganzira bwo kuvuga no kuba bagira icyo bakora ntaho bitandukaniye no kubafunga? Ubujije umuntu kuvuga no kugira icyo akora, naho yaba ataragera muri za nkuta enye, uba wamaze kumufunga.”
Yatanze urugero rwa Melchior Ndadaye na Ntaryamira, mu bayobozi beza baharaniye guteza imbere ubwisanzure bw’Abarundi, agaragaza ko ubundi butegetsi bwo bwashoboraga no “kumena” imitwe y’ababukeburaga.
Musenyeri Banyumviyubusa yavuze ko ikandamiza mu Burundi riri kugaruka, agaragaza ko hari abantu bashaka kwiharira ubutegetsi, babanje gukumira abandi, kandi ko urwego rw’ubutabera rutagikorera abaturage kubera ko hari abanyabubasha bivanga mu mikorere yarwo.
Yagize ati “Mbese ko bisa n’aho mu gihugu cyacu hasigaye hari abantu, amashyirahamwe, amashyaka make muri iki gihugu yubahuka kugira icyo ikebura ubuyobozi ku mugaragaro? Bisobanura iki ku by’ubuyobozi bwiza? Nyabuna nyabuna, ibi bintu byabaye muri politiki y’ahahise bijye bidufasha kwikubita agashyi, ntidukomeze gukora ibyo abandi bakoze kandi twarabonye aho byagejeje iki gihugu cyacu.”
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Burundi, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye n’umugore we, Angeline Ndayubaha.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za gisivili n’iz’umutekano
Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari muri iki gikorwa