Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Mignone Kabera yatunguye Madame Angelique Gatarayiha na Ben & Chance anashima Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza-Amafoto

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minisitries, akaba n’Umushumba mukuru w’Itorero Noble Family Church ,Apôtre Alice Mignone Kabera yashimiye cyane umusemuzi we Madame Angelique Gatarayiha, amugenera impano y’ururabo anashima Ben na Chance by’umwiharikoashima intumwa y’Imana Apotre Dr.Paul Gitwaza umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple kw’isi akaba n’umuyobozi wa Authantic World Ministries.

Hari kuwa 31 Ukwakira 2023 ubwo uyu mushumba yari imbere y’imbaga y’abakristo bitabiriye amasengesho n’ibiganiro n’ubuhamya bigamije kubaka umuryango nyarwanda ngo urusheho kuba mwiza yaboneyeho umwanya wo gushima cyane abakozi b’Imana barimo abaramyi Ben na Chance hamwe n’umusemuzi we Madame Angelique Gatarayiha bose abagenera impano by’umwihariko ashima cyane Intumwa y’Imana Dr.Apotre Paul Gitwaza umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple kw’isi akaba n’umuyobozi wa Authantic World Ministries.

Apotre Mignone Kabera ari gutegura uburyo bwo kuzajya guhemba abana Ben na Chance bamaze kubyara

Apotre Mignone Kabera yatangiye ashimira Ben na Chance aho yavuzeko abakunda cyane kuko ari bamwe mu bantu bamuba cyane ku mutima ati:”Hari abantu Imana ibahuza ukibaza uti”Mana kuki ibi bintu ubikoze muri iki gihe ?

Aha yatanze urugero rw’uburyo umunsi umwe yagiye kubwiriza ahantu mu giterane noneho Chance nawe aza kuririmba noneho Mama Pasiteri waho avugako Apostle Mignone ngira ubuntu bwo gusengera abantu bategereje urubyaro ahamagara na Chance maze mu minsi mike bampa ubuhamya bwuko batwise maze n’umwaka utaha bigenda gutyo nundi gutyo maze Ben na Chance baza kumpamagara bati:”Apostle Imana yawe ntijya igira ukuntu ibifungaho gatoya ?

Uyu mushumba yakomeje asaba abakristo ko bazamuherekeza umunsi azajya guhemba bariya bana bose ba Ben na Chance kandi ni ukujyayo Live ntabwo ari ukubahemba kuri Mtn Mobile Money ati:”Haricyo mutazi burya cyagihe njya i Burundi bari bamperekeje nukuri rwose mbisubiremo Ben na Chance ndabakunda kandi mumba ku mutima niyo mpamvu twabateguriye impano y’amashuka meza nibayibashyikirize”.

Apotre Mignone Kabera yakomeje ashimira cyane Madame Angelique Gatarayiha aho yamutunguje impano y’ururabyo agira ati:”Madame Angelique nzi itangira rye n’itangira ry’agakiza ke kuko nagize ubuntu bwo kumumenya agikizwa naramusuye turasengana kandi biranezeza iyo mbonye abantu dufitanye amateka yo ha mbere.

Uyu mushumba yakomeje avugako Madame Angelique Gatarayiha ari umunyamuryango wa Women Foundation Ministries akaba n’umukristo wa Zion Temple Celebration Center.

Madame Angelique Gatarayiha wakozwe ku mutima no gutungurwa n’uyu mushumba we ndetse akanamuvugaho amagambo akomeye nawe ntiyahishe amarangamutima ye ahubwo yahise aterura amagambo agira ati:”Urakoze Apostle ,nukuri warakoze ku nkunda nanjye ndagukunda kubwo kunkomeza kwawe”.

Apotre Mignone Kabera yahaye ururabo Madame Angelique anashima cyane Apotre Dr Paul Gitwaza

Apotre Mignone Kabera mu kahise ke wigeze aba umukristo wa Zion Temple Celebration Center mbere yuko yagura umuhamagaro agatangiza Women Foundation Ministries na Noble Family Church yaboneyeho umwanya wo gushima cyane Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.

Ati:”Ndashaka gushimira cyane Apotre Paul Gitwaza kuberako ari umushumba mwiza utihererana abakristo afite kugira ngo bagirire umumaro umubiri wa Kristo aho ariho hose rwose nukuri Imana imuhe umugisha kandi imukomeze mu murimo yamuhamagariye”.

Twibutseko Abanyamuryango bagize Women Foundation Ministries baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bagahurira hamwe mu ntego zo kurushaho kwagura ubwami bw’Imana ,guharanira kugira umuryango mwiza n’ibindi bikorwa bitandukanye bikubiye muntego z’uyu muryango.

Ben na Chance babereye umugisha abo muri Women Foundation Minsitries bahabwa impano na Apostle Mignone Kabera

Madame Angelique Gatarayiha yashimwe cyane na Apostle Mignone Kabera kubwo kwitanga mu murimo w’Imana yaba muri Women Foundation no muri Zion Temple Celebration Center aho hombi muri byinshi akora ari n’umusemuzi w’abakozi b’Imana

Amafoto:Women Foundation Ministries

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *