Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Arome Osayi na Chryso Ndasingwa na Yves Ndanyuzwe bagiye guhurira mu giterane gikomeye

Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria ukunzwe n’abatari bake, agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo Chryso Ndasingwa na Yves Ndanyuzwe, aba bakaba ari bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Apostle Arome Osayi ni we washinze ndetse akaba ari n’Umushumba Mukuru wa Remnant Christian Network (RCN), Minisiteri y’Ivugabutumwa yashinzwe mu 2006.

Igitangazamakuru InyaRwanda dukesha iyi nkuru, cyagiranye ikiganiro na Yves Ndanyuzwe na we ubarizwa muri Remnant Christian Network Rwanda, asobanura ko iki gikorwa bacyise ‘Rwanda Apostolic Visit’ kubera ko bazakira umushyitsi ukomeye, Apostle Arome Osayi, uzaba ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Yves Ndanyuzwe yagize ati: “Apostle Arome Osayi azwiho kugira inyigisho z’ububyutse, zegereza abantu Imana bituma barushaho kuyishaka. Twiteze ko uru ruzinduko ruzaba imbarutso y’ububyutse mu mitima ya benshi.”

Apostle Arome Osayi ni intumwa y’Umwami Yesu Kristo, umwanditsi w’ibitabo, umujyanama, rwiyemezamirimo, akaba n’umugiraneza wakiriye agakiza afite imyaka irindwi y’amavuko. Afite umugore witwa Dinah Osayi bamaranye imyaka irenga 15.

Apostle Arome Osayi agiye kuza mu Rwanda ku butumire bwa African Leadership University (ALU). Ni umwe mu bari gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye. Urusengero rwe ruba rwuzuye abayoboke kubera kuryoherwa n’amagambo y’Imana anyura mu kanwa ke.

Biteganyijwe ko iki giterane kizaba ku wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024, muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, kwinjira bikaba ari ubuntu. Abagitegura barateganya ko kizajya kiba buri mwaka. Uramutse ushaka kucyitabira, wakanda HANO ukiyandikisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *