iyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu bo mu matorero n’amadini atandukanye kurangwa n’ubwubahane mu byo badahujemo imyemerere.
Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, hatangizwaga icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera kirisitu.
Abemera Imana bose bahuriza ko iyo basenga ari imwe, gusa hari imigenzo n’imigirire abayoboke b’amadini bagenderaho irema itandukaniro bigatuma abadasengera muri ayo madini bafatwa nk’abanzi ku buryo bukomeye kandi nyamara mu buryo busanzwe bari abavandimwe.
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye ko abanyamadini bakwiye gusenyera umugozi no kubahana mu byo badahuje.
Yagize ati “Turusheho gusaba Imana kugira ngo ibyo duhuriyeho nk’abemera Kirisitu dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane, muri byose dukundane. Dukunde Imana kandi dukunde mugenzi wacu nk’uko twikunda.”
Abigisha ubutumwa bwiza bavuga uburyo Yezu/Yesu Kirisitu yigize umuntu kugira ngo ahuze abamwizeye bose akabagira abavandimwe be kandi ko abonekera mu bavandimwe bacu nkuko bibiliya ivuga ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana.
Nubwo bimeze bityo ariko hari bimwe mu bikorwa bigikorwa muri ibi bihe bikagaragaza ugutanya Abanyarwanda birimo kudashyingirana n’abo mutandukanyije imyemerere, gutengwa cyangwa guhagarikirwa amasezerano kubera impamvu zitandukanye nko kuba chorale yajya kuririmba mu rindi torero n’ibindi.
Ikindi gikunze kugaragara ni uko amadini amwe n’amwe usanga afite inyigisho zisa n’izibasira bagenzi babo, aho bamwe baba bagaragaza ko abo badahuje kwemera badahuje urugendo.
Ingingo ikomeje gutekerezwa muri iki gihe ni ubumwe bw’amadini n’amatorero aho abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye abarizwa mu Rwanda bakabana batishishanya kandi bunze ubumwe mu byo bakora nubwo bikiri urugendo rusa n’aho rugoye.
Cardinal Kambanda yasabye abakristu kubahana mu byo badahuje imyemerere