Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Aline Gahongayire yanenze abamwibasiye bamuziza ko yananutse

Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga zibasira Aline Gahongayire kubera kunanuka, yasabye ababaswe n’imvugo mbi guhindurwa na Mwuka Wera bakabaho batibasira abandi.

Mu minsi mike hatangajwe amakuru avuga ko Aline Gahongayire yarwaye bikomeye, ikaba impamvu yamuteye kunanuka cyane. Bamwe banditse bavuga ko arwaye kanseri yo mu muhogo, abandi bavuga ko yagezweho n’ingaruka zo kwibagisha, kwitukuza n’ibindi byinshi.

Ibi bihabanye n’ibyo yatangarije IGIHE kuko mu kiganiro cyihariye, yasobanuye ko avugwaho byinshi bibi kandi bikomeye ku buzima bwe by’ibihuha, agakomezwa no kutareba inyuma asingira ibiri imbere.

Mu magambo macye ati “Sinjya ndeba inyuma kugira ngo mbashe gusingira ibiri imbere. Ahahise ntihahindurwa, gusa hatera imbaraga zigukomereza ejo hazaza”.

Gahongayire asobanura ko niba ashobora kugenzura byinshi mu buzima bwe nka ‘WhatsApp’ bidatangaje kuba yagenzura umubiri we. Avuga ko yicaye akumva ko akwiye kuba umuyobozi w’umubiri we bikamuhira akagabanya ibiro.

Nubwo bimeze bityo, asobanura ko hari impamvu bwite zishobora gutuma umuntu yabyibuha cyangwa akananuka ndetse bitakabaye impamvu yo gutukwa no kuvugwaho ibibi.

Umunyamuziki Aline gahongayire yasabye aba bantu batura ibibi ku bandi guhindura imyumvire bagasaba Imana kubahindura imitima yabo yabaye akahebwe.

Ati “Umutima ni Imana yawuremye ni na yo iwuhindura, nta muntu uhindura umutima wundi. Umuntu agerageza kuba uwo agomba kuba, akagerageza kuba indorerwamo y’icyiza ku muntu”.

Yibukije abarangwa n’amagambo mabi ati “Ikigufasha kubana n’umuntu ni ukubana utamubyiga [utamubangamira], kandi utamucira urubanza, kuko wasanga ibyo akora ari yo mahitamo ye. Icyiza ni ukwiyigisha kubaho utabyigana, utabyiga abandi kuko umuntu aruzuye. Icyo wiyifuriza ukakifuriza mugenzi wawe, hanyuma ukagerageza kubana n’abantu bose amahoro kuko ni ko Bibiliya itubwira”.

Ibi yabitangaje anakomoza ku gitaramo yitegura guhuriramo n’abakunzi be i Brussels tariki 5 Ukwakira 2024 kizaberamo kuramya Imana, no gusabana n’abafana.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera ahazwi nka ‘Thon Hotel Bristol Stephanie.’

Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo nka Ndanyuzwe, Asante, Zahabu, Papa w’ibyiza, Izindi Mbaraga yahuriyemo na Niyo Bosco n’izindi zitava ku mitima y’Abanyarwanda.

Aline Gahongayire yanenze abamwibasiye kuko yananutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress