Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Bethel igiye gufatanya na Korali Siloam mu giterane gikomeye kizabera muri Stade ya Rusizi

Korali Bethel ya ADEPR Kamembe igiye gukorera igiterane gikomeye muri Stade y’akarere ka Rusizi, aho izafatanya na Korali Siloam yo mu rurembo rwa Kigali Itorero rya Kumukenke guhembura imitima y’abazakitabira.

Iki giterane cyiba buri mwaka mu kwezi kwa 8 kimaze kuzana impinduka zifatika kuko kuva cyatangira mu mwaka wa 2018 abantu benshi bamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo binyuze mu butumwa bwiza bugitangirwamo.

Uyu mwaka iki giterane kizatangira kuwa gatandatu taliki 24 Kanama 2024 kugeza taliki 25 Kanama 2024 aho ku munsi wa mbere kizabera kuri ADEPR Kamembe guhera saa saba z’amanywa ahazwi nko mu Burunga, naho ku cyumweru iki giterane gikomereze muri Sitade y’akarere ka Rusizi guhera saa saba z’amanywa.

Muri iki giterane korali Bethel izafatanya na Korali Siloam kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza (Izi korali zisanzwe zinafitanye umubano wihariye). Bazaba bari kumwe kandi na Pastor Rudasingwa Jean Claude na Ev Mutimura Thierry nk’abigisha b’Ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro gito IYOBOKAMANA yagiranye na Bwana Sibonshuti Martin, Perezida wa Korali Bethel, yatubwiye ko intego nyamukuru y’iki giterane ari ugushaka ko abantu bahindukira bakava mu byaha bakakira Yesu bagakunda Imana n’Igihugu.

Tumubaza ku mpamvu yo gutumira korali Siloam yagize ati “Ni korali dusangiye umurimo w’ivugabutumwa ariko by’umwihariko tunafitanye umubano mwiza wihariye”.

Yashoje atubwira ko imyiteguro y’iki giterane igeze kure ndetse asaba abantu kuzaza muri iki giterane kuko bahishiwe byinshi.

Uretse iki giterane Korali Bethel yateguje abakunzi bayo indirimbo nshya bise ‘YEGO’. Indirimbo izagaragaramo Evangeliste Joselyne

Korali Bethel ibarizwa mu karere Ka Rusizi Ururembo rwa Gihundwe Parroise ya Kamembe, ni imwe muri Korali zifite abakunzi benshi muri aka Karere no murw’imisozi igihumbi kubera indirimbo zayo zisize amavuta zirimo ‘Niwamamare’, ‘Sinzapfa’ ‘Wabaye intwari’ n’izindi.

Korali Siloam ni imwe mu makorali afite abakunzi benshi, aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Warandondoye’ ‘Uwiteka Nyiringabo’ ‘Sinzirwanirira’ n’izindi.

Reba gahunda yose y’igiterane
Mu mwaka ushize wa 2023 Korali Bethel yakoreye urugendo rw’Ivugabutumwa mu rurembo rwa Kigali, Itorero rya Kumukenke aho Korali Siloam ibarizwa
Korali Siloam ni Korali ifite abakunzi benshi haba mu Itorero ADEPR no mu yandi matorero n’amadini ya Gikristo
Pastor Rudasingwa Jean Claude azagabura Ijambo ry’Imana muri iki Giterane
Reba indirimbo Niwamamare ya Korali Bethel

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *