Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

AEE: Abasaga 600 bahembukiye mu gitaramo“Kubaho ni Yesu’’cyabwirijwemo na Rev. Rutayisire (Amafoto)

Abantu basaga 600 bitabiriye Igitaramo “Kubaho ni Yesu’’ banyuzwe n’indirimbo n’ubutumwa bwiza bagaburiwe binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana z’abahanzi n’amakorali atandukanye.

Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2024, cyabereye muri UR Rukara campus, Ishami ry’Uburezi.

Cyateguwe bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa African Evangelistic Enterprise (AEE) Rwanda umaze iminsi ukorera ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu; mu bigo by’amashuri no muri za kaminuza zitandukanye no mu biterane bihuza abantu benshi hagamijwe kugarura abantu kuri Kristo Yesu.

Ku Cyumweru, AEE Rwanda ifatanyije na Rev. Dr. Antoine Rutayisire n’umuramyi Murenzi Yona bahembuye imitima y’abanyeshuri bo muri UR Rukara mu gitaramo cyasojwe hanabonetse abizera bashya.

Iki gitaramo cyiswe “Kubaho ni Yesu” cyari gifite intego iri muri Yesaya 53:5 hagira hati “Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”

Abasaga 600 bitabiriye iki gitaramo binjiye mu kirere cyo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo nziza z’amakorali anyuranye yo muri UR Rukara n’iza Murenzi Yona wamenyekaye mu ndirimbo nka ‘Icyo wandemeye’.

Dr. Rev. Rutayisire Antoine yigishije inyigisho zihindurira abantu kuyoboka Yesu. Yabanje gutanga ubuhamya bwe bw’uko yahuye na Yesu binyuze mu gusoma Ijambo ry’Imana.

Uyu muvugabutumwa wanabaye umwarimu igihe kirekire yibukije abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Uburezi rya Rukara ko kwigisha ari umwuga mwiza cyane kuko ufasha Imana guhindura abantu kuba icyo yabaremeye, ababwira ko kimwe mu byatumye awukora neza ari uko yari afite Yesu.

Yagize ati “Mu myuga yose ibaho ubwarimu ni bwo bwa mbere bwiza kuko abakomeye bose banyura mu biganza bya mwarimu, bityo muharanire kuzaba abarimu beza kandi bafite Yesu.”

Mu nyigisho ziganjemo ubuhamya bwinshi bwe bwite, Dr Rev Rutayisire Antoine yabwiye aba banyeshuri ko kubaho ari Kristo kuko mu buzima bwose yabayemo bwo hanze ya Yesu bwari ubw’igihombo gusa.

Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, muri Yohani 1:1 na Yohani 10:7-10 na Yesaya 53, yerekanye inyungu zo kuba muri Yesu, asaba utaramwakira wese kumuha ikaze mu buzima bwe kuko abasha kuruhura umutima umufite.

Yagize ati “Niba ubuzima ubayemo bw’icyaha bumaze kukurambira uyu ni wo munsi wawe wo kubwira Yesu ngo nyakira, yiteguye kukwacyira kandi akakuruhura.”

Izi nyigisho zatumye abantu umunani bemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo barakirwa maze Rev Dr Rutayisire Antoine abarambikaho ibiganza.

AEE yanyuzwe n’uko intego nyamukuru y’igitaramo yagezweho.

Nkurunziza George ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE Rwanda (African Evangelical Enterprise) yavuze ko ikintu nyamukuru gituma bategura ibi bitaramo ari ukwamamaza inkuru nziza y’agakiza kugira ngo abatarakizwa bamenye Yesu banamwizere.

Yagize ati “Aho tugenda hose mu turere tw’igihugu cy’u Rwanda, turifuza ko abantu bose bahura na Yesu akabaha amazi meza kandi y’ubugingo.”

Yibukije abanyeshuri ko intego nyamukuru Yesu yasigiye abamwizera ari uguhindurira abataramwizera kumwizera, abasaba gukora ibyo muri bagenzi babo bataramumenya.

Abanyeshuri bo muri UR Rukara banyuzwe n’inyigisho nziza baherewe muri iki gitaramo.

Uhagarariye abanyeshuri ba UR Rukara, Birasa Emmanuel, yavuze ko nk’abiga muri iri shuri bishimiye kwigishwa Ijambo ry’Imana na Rev Dr Antoine Rutayisire.

Yashimye Imana ku bw’Ijambo ryayo bumvise, kuko bari mu kigero kirikeneye cyane. Ati “Kaminuza ni ho hantu umuntu aba akeneye Ijambo ry’Imana cyane kuko hahurira benshi kandi b’imico inyuranye.”

Igitaramo cyasojwe n’isengesho rusange ryo gusaba Imana guhindura abacyitabiriye igikoresho cyiza.

AEE Ku bufatanye na GBUR batanga amahugurwa Ku banyeshuri bayobora abandi mu matsinda anyuranye.

Kuwa 6 taliki 23 Werurwe 2024 AEE Rwanda na GBUR batanze amahugurwa Ku banyeshuri bayoboye abandi muri Kaminuza mu matsinda anyuranye y’iby’Iyobokamana.(Associations) Muri yo harimo nka Association De La Jeunesse Methodiste Libre (AJMEL), Rwanda Anglican Students Association (RASA), Groupe Biblique Universitaire du Rwanda (GBUR), Communaute des Etudiants Pentecotistes (CEP), Presbyterienne Students Association (PSA), Students Association Eglise Inkurunziza au Rwanda (SAEIR), Communaute Catholic, Adventist Students and Staff AsSociation (ASSA)…

Aya mahugurwa atangwamo inyigisho zo kumenya uko waganiriza umuntu utarakizwa umukangurira kuza kuri Yesu ndetse nuko wakurikirana uwamaze kwemera Kwakira Yesu kugira ngo umfashe kuguma ahagaze mu byo yigishije.

Amahugurwa nkaya atangwa nahamwe na GBUR aho baba bagiye gukorera ibiterane byo kuzana abantu kuri Kristo.

Reba amwe mu mafoto yaranze amahugurwa yatanzwe na AEE Rwanda na GBUR Ku bayobozi bahagarariye abandi.:

Nkurunziza George ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE ni umwe mubahugura abanyeshuri.
Aya mahugurwa yitabirwa n’abayoboye ama association muri Kaminuza aho AEE RWANDA igenda itegura ibiterane.
Shyaka Alexis wo muri GBUR atanga amahugurwa yo kumenya uko waganiriza utarakizwa, ukamurehereza kuza Kristo Yesu.
Imwe mu mafoto agaragaza amahugurwa atangwa.

Reba amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze igitararamo ‘Kubaho ni Yesu’ :

Abanyeshuri biga muri UR_Rukara bitabiriye ku bwinshi.
Nkurunziza George ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE yabwiye abanyeshuri bizeye Yesu ko bafite umukoro wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kubatarabumenya.
Umuhanzi Murenzi Yona yishimiwe cyane muri iki gitaramo.
Fabrice uhagarariye ama ihuriro ry’amatsinda muby’Iyobokamana (associations) muri Kaminuza ya UR_Rukara.
Amakorali yo muri UR Rukara Campus yahembuye imitima y’abitabiriye Igitaramo.
Rukundo Samson umunyabanga mukuru wa GBUR yabwiye abanyeshuri bitabiriye iki gitaramo ko intego nkuru ya AEE na GBUR Ari ukuzana abantu kuri Kristo.
Rev Dr Antoinne Rutayisire yigishishije inyigisho zahinduriye benshi kuri Kristo.
Abizera bashya babonetse basengewe isengesho ryo kubasabira imbaraga.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *