Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR yashimye Inkotanyi zagobotoye u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yashimye Imana ku bw’Ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.

Ibi Rev. Ndayizeye Isaïe yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye mu Karere ka Gicumbi. Iki gikorwa cyabereye mu Itorero Kabira riri mu Murenge wa Gicumbi.

Rev. Ndayizeye Isaïe yashimiye Imana yakoresheje Ingabo za FPR, yongeraho ko kuba uyu munsi igihugu gitekanye, kibikesha abatanze ubuzima bwabo ngo bacungure u Rwanda. Yanashimye abarokotse Jenoside ubutwari bagize bwo gutanga imbabazi ku bantu babakoreye Jenoside.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kugira ihumure riva ku Mana, ku gihugu kandi no mu itorero. Yavuze ko kwibuka ari igikorwa gikwiye kuba gikorwa buri munsi, buri wese bikamusigira isomo n’ingamba zikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese gukumira uwashaka gusubiza Abanyarwanda inyuma. Yashimiye Itorero ADEPR ibikorwa rikora birimo gutegura ibikorwa byo kwibuka.

Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe no kuremera umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Kagari ka Munanira mu Karere ka Gicumbi, uhabwa inka unamurikirwa inzu wasaniwe n’itorero ndetse banahabwa ibikoresho byo mu nzu n’ibiribwa byose bifite agaciro ka 2,500,000 Frw.

U Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni. Nk’uko bisanzwe bikorwa, amatorero amwe n’amwe ya gikristo, agena umunsi wo kwibukaho.

Ibarura rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryo mu 2000 ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo urupfu rw’agashinyaguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *