Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR Nyarugenge yibutse abayoboke bayo, inataha urukuta rwanditseho amazina y’abazize Jenoside (Amafoto)

Abakristo b’Itorero rya ADEPR Nyarugenge bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2024, cyanahuriranye no gutaha urukuta rwanditseho amazina y’abantu 63 bazize Jenoside bari abakristo ba ADEPR i Nyarugenge.

Abacyitabiriye bazirikanye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza imiryango yabuze abayo ndetse hanafashwe ingamba zo gukomeza guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho abakristo biganjemo urubyiruko batemberejwe ibice bitandukanye birugize, banaganirizwa ku mateka ya Jenoside ndetse banashyira indabo ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane za Jenoside baranabunamira mu kubaha icyubahiro kibakwiye.

Abakristo n’abayobozi batandukanye barimo ubuyobozi bwa ADEPR mu Mujyi wa Kigali, mu maparuwasi agize ururembo n’izindi nzego za Leta mu Murenge n’Akarere ka Nyarugenge, abayobozi b’ingabo na Polisi bifatanyije na ADEPR Nyarugenge gusura urwibutso no gukurikirana ubutumwa bwatanzwe mu kwibuka.

Iki gitaramo cyatanzwemo ubutumwa bunyuze mu ndirimbo bwa korali zirimo Hoziyana, Agape, Muhima n’izindi zitandukanye zo mu midugudu igize Paruwasi ya Nyarugenge.

Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Rev. Pasiteri Binyonyo ,Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasave.

Hakurikiyeho ubuhamya bwa Pasiteri Munyaneza Jean Baptiste Ndugu, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi warokokeye kuri ADEPR Nyarugenge aho yavuze ko bitari byoroshye kuko banyuze mu nzira z’inzitane kugira ngo barokoke ariko bashima Imana.

Yagize ati “Hari igihe nageze ndebye ibiri kuba ndeba ukuntu bari kwica abantu numva ko byanze bikunze nanjye ngomba gupfa bituma mbwira Imana nti ‘Ndakubabariye rwose kuko ndabona kundinda utabishobora cyokoze Imana impa ijambo ryo muri Zaburi aba ari ryo rimpumuriza rivuga ngo abantu ibihumbi bazagwa imbere yawe ubirebesha amaso yawe ntibizakugeraho’.”

Yakomeje avuga ko uko Imana yamuhaye iri jambo ariko byamugendeye kuko amaso ye yabonye benshi bapfa kandi we Imana imurinda mu busabusa none nubu akaba akiriho ahumeka umwuka w’abazima.

Rukemampunzi Jean Claude, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge mu ijambo yagejeje ku bakristo yababwiye ko imyaka 30 ishize Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu kuzirikana no guha agaciro abishwe urupfu rw’agashinyaguro.

Ati ”Iyo twibuka kandi tuba turi gushimangira igihango dufitanye n’Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikadusubiza ubuzima kandi abo twibuka bari mu matorero, bari mu madini kandi bari abakristo bityo kubibuka ni bwo buryo bwiza bwo kuganira na bo kubera ko tubibuka tubicishije mu masengesho tukaganira na bo kubera ko na bo bari abakirisito basenga, bizera Imana kuko ibyo dukora byose dushyira indabo aho bashyinguye byose n’uburyo bwo kubasubiza agaciro bafite kandi twizerako bari kumwe n’Imana tuzabasanga mu ijuru.“

Yashimye itorero rya ADEPR ku bw’uruhare rwaryo mu kubaka isanamitima binyuze mu nyigisho bigishije rwose mwagaruriye ubumuntu bari baratakaje mu baremamo icyizere rwose muri abo gushimirwa ku bwo uruhare rwanyu mu kububakira no kubomora no kubavura ibikomere bari bafite ndetse n’ibindi byose mukora ngo ubuzima bw’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi burusheho kugenda neza.

Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali akaba n’Umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge, Pasiteri Rurangwa Valentin, yabwiye itangazamakuru ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byanahujwe no gutaha urukuta rwanditseho amazina y’abantu 63 bishwe muri Jenoside bahoze ari abakristo b’i Nyarugenge.

Yagize ati “Uru rukuta n’igisobanuro cyo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko abato bayigiraho bigatuma icyizere cy’uko ibyabaye bitazongera kuba ku kigero cyo hejuru. By’umwihariko kuri ADEPR Nyarugenge impamvu twari twaratinze kubaka uru rukuta ni uko twari mu nyubako y’urusengero bitari koroha kumenya aho turushyira ahubwo urusengero ubu ruri mu kuzura ni bwo twabashije kurwubaka.’’

Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Rev. Pasiteri Eugène Rutagarama, yabwiye abakristo bitabiriye ko iyo bibuka baba barimo kurema ihumure ku barokotse Jenoside kandi baba bari no gutanga ibyiringiro n’icyizere cy’ahazaza.

Ati “Muri Jenoside itorero muri rusange ntiryitwaye neza kuko hari abantu babuze ubumuntu babura n’ubukristo bituma bijandika mu gukora aya mahano. Kwibuka ni igikorwa cyo gushimangira ko nta wifuza ko ibyabaye byazongera kubaho ari na yo mpamvu nk’Itorero rya ADEPR dushyira imbaraga mu kubishishikariza abakiri batoya (urubyiruko) ndetse rikanakora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

Yakomeje ati “Nk’itorero rya ADEPR mu bikorwa byinshi dukora birimo isanamitima, hakabamo abafashamyumvire bafasha mu guhumuriza no kwita ku barokotse Jenoside n’ibiganiro by’isanamitima hiyongereyeho gukora ibikorwa bigaragara nko kuboroza, kubasanira inzu no kuzubaka hamwe n’ubundi bufasha butandukanye.’’

Muri uyu mwaka wa 2024, ADEPR izasana inzu 46 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rinaboroze inka zigera kuri 100.

Rev. Eugène Rutagarama, Umushumba Mukuru wa ADEPR wungirije yifatanyije na ADEPR Nyarugenge mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezidante wa Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge na we yitabiriye uyu muhango ari kumwe na korali ayoboye
Abashumba n’abakristo ba ADEPR Nyarugenge bafatanyije n’ab’inzego za Leta basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Urukuta rwanditseho amazina y’abakristo 63 ba ADEPR Nyarugenge bazize Jenoside rwatashywe ku mugaragaro

Hanashyizwe indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’abantu 63 baguye i Nyarugenge muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakristo ba ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge bitabiriye uyu muhango ari benshi

Amakorali atandukanye agize amatorero ya Paruwasi ya Nyarugenge yatanze ubutumwa bunyuze mu ndirimbo

Hacanywe urumuri rw’icyizere cy’uko u Rwanda rwiyubatse kandi ko ibyabaye bitazongera kubaho

Pasiteri Nshuti, Umushumba wa ADEPR muri Paruwasi ya Muganza ni we wayoboye uyu muhango
Rev. Pasiteri Rurangwa Valentin, Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali na Paruwasi ya Nyarugenge
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugenge na we yari ahari
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge yashimye Itorero rya ADEPR

Rev. Eugène Rutagarama n’abandi bayobozi bagejeje ijambo ry’ihumure ku barokotse Jenoside

Banafashe amafoto y’ubwibutso

AMAFOTO: Israel NziyavuzeIyobokamana Pictures

Reba amafoto yose yaranze uyu muhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *