Korali z’amateka ahambaye mu Itorero ADEPR, Hoziana na Bethaniya y’ i Gihundwe zigiye guhurira mu giterane ngarukamwaka kiri kubera kuri ADEPR Nyarugenge.
Izi korali zihuje amateka yo kuba ari zimwe muri korali zaboneye izindi izuba mu Itorero rya ADEPR, zirahurira mu giterane kiswe ‘Imbaraga zibeshaho’ kuri uyu wa 17 Kanama 2024 gitegurwa n’Itorero ADEPR Nyarugenge ururembo rwa Kigali.
Iki giterane kizasozwa ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, gifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya Ezekiyeli 47:9( Kandi ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugezi utemberamo yose kizabaho. Hazabamo n’amafi menshi cyane, kuko amazi y’aho ya mazi azagera azaba meza, ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kikabaho.)
Aganira na IYOBOKAMANA, Rev.Pastor Rurangwa Valentin Umushumba w’itorero rya ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali, yavuze ko icyo baba bagamije muri iki giterane ari uko gisigira Abakristo ibihe byiza byoguhemburwa n’Imana ndetse no kongera gufata umwanya munini bakigishwa Ijambo ry’Imana.
Agaruka ku mpamvu yo gutumira Korali Bethanie yagize ati “Impamvu twatumiye Korali Bethanie ni ukugira ngo ize kudufasha muri iki Giterane cy’ububyutse nka Korali ifite amateka akomeye muri ADEPR.”
Uretse ibi kandi uyu mushumba yavuze ko muri iki giterane bafata umwanya uhagije bagasengera ububyutse mu rurembo rwa Kigali n’ahandi hose mu Rwanda, ndetse by’umwihariko muri iki giterane cy’uyu mwaka bafashe umwanya wo gushima Imana kubwo kurinda Abanyarwanda mu bihe by’amatora bavuyemo.
Korali Betaniya ikorera umurimo w’Ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo ku Itorero ADEPR Gihundwe mu karere ka Rusizi. Yatangiye uyu murimo mu 1965. Yagize uruhare rukomeye mu kuzana ububyutse mu Rwanda ndetse irenga n’imbibi zarwo kuko yakoze Ivugabutumwa no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC n’u Burundi.
Zimwe mu ndirimo zabo zakunzwe zirimo ‘Umbe hafi’, ‘Ntabe ari twe’, ‘Umuriro wa Pentecote’, ‘Urugamba’ n’izindi zitandukanye.
Korali Hosiana ikorera umurimo w’Ivugatumwa mu buryo bw’indirimbo ku Itorero ADEPR Nyarugenge yatangiye umurimo mu 1980. Zimwe mu ndirimbo zayo zakunzwe kugeza uyu munsi zirimo ‘ Turagutegereje’, ‘Tugumane’, ‘Gitare’, ‘Yerusalemu’ n’izindi zitandukanye.
Iki giterane kimaze iminsi kibera kuri ADEPR Nyarugenge cyaririmbyemo andi makorali atandukanye y’i Nyarugenge nka Baraka ,Shalom,Agape nandi amwe mamwe yo mururembo rw’umujyi wa Kigali mka Jehovah Jileh CEP ULK ,Siloam ya Kumukenke,Rehoboth na Simuruna.