Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abanyeshuri bo muri Authentic International Academy hamwe n’abarimu basangiye Noheli

Umunsi wa Noheri wizihizwa mu burezi bwa gikristo mu rwego rwo kwibuka ivuka rya Yesu Kristo, ufatwa nk’umunsi nyamukuru mu bakristo. 

Kwizihiza Noheri mu burezi bwa gikristo bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye ku bakristo cyane ko batekereza ku kamaro k’ivuka rya Yesu. Bibonwa nk’isohozwa ry’ubuhanuzi mu Isezerano rya Kera n’intangiriro y’umugambi w’Imana wo gucungura abantu.

Kuri iyi ncuro,uyu mwaka ishuri Authentic International Academy ryizihije uyu munsi wa Noheli, ibi birori bikaba byitabiriwe n’abanyeshuri b’incuke,abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri.

Noheri ifatatwa nk’umunsi mukuru w’umuco akenshi urangwa nko guhana impano no kurya ibiryo. Ishuri Authentic International Academy rikunze kwizihiza uyu munsi mu rwego rw’ibikorwa bya gikristo kugirango bigishe abanyeshuri ibijyanye n’umuco w’ibiruhuko, ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ishuri bufatanije n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bizihirije noheli hamwe.

Abana basangiye Noheli n’umwaka mushya 2024 hamwe n’umuyobozi w’ishuri Authentic International Academy

Authentic International Academy itegura ibirori bidasanzwe ku munsi wa Noheri n’ibikorwa biteza imbere umuryango,abanyeshuri, abarimu, ndetse n’abakozi mu rwego rwo kubafasha kumenya no gusobanukirwa byimbitse impamvu umunsi mukuru n’umwaka mushya byizihizwa. 

Umuyobozi w’ishuri Authentic International Academy Pst TUYIZERE Jean Baptiste yafashe umwanya ashimira abanyeshuri ko Imana yaturinze ,ikaba yemeyeko tuwusoza turi bazima kandi ko yemera adashidikanyako n’undi tugiye gutangira wa 2024 tuzawusozanya turi bazima, yafashe umwanya wo gusengera abanyeshura abanyeshuri muri rusange abifuriza ibiruho bihire n’umwaka mushya muhire wa 2024.

Pst TUYIZERE Jean Baptiste ubwo yarikumwe n’abanyeshuri mu kwishimira iminsi ya Noheli n’umwaka mushya 2024
Abanyeshuri bari bishimiye uyu munsi
Abarimu b’ishuri Authentic International Academy hamwe n’umuyobozi w’ishuri bafata ifoto

Inkuru yanditse na website y’iri shuri ariyo https://aia.ac.rw.

Powered by WordPress