Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abanyempano 6 batoranyirijwe kwinjira muri Rwanda Gospel Star Live mu Majyepfo

Abahanzi batandatu bafite impano y’ahazaza mu muziki uhimbaza Imana batoranyirijwe kwinjira mu Irushanwa “Rwanda Gospel Stars Live season 2” mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryahakorewe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024.

Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Huye kuri Galileo Hotel. Ugereranyije n’izindi ntara aho irushanwa ryanyuze, abo mu Majyepfo ntibitabiriye cyane kuko ubwitabire bwari buke.

Ahagana saa Cyenda n’igice ni bwo abahatanaga batangiye kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Nelson Mucyo na Promise ukorera RC Huye.

Aka kanama kahisemo abanyempano batandatu bahiga abandi mu bakiyeretse, kagashima impano yabo ijyanye no kuririmba, imyitwarire ku rubyiniro n’uko bagenzura ijwi ryabo.

Abitabiriye amarushanwa babanzaga bakiyandikisha

Amajonjora yo mu Majyepfo yasize hatoranyijwe abanyempano Semuhungu Gentil, Masengesho Fils, Nshimiyimana Callixte, Niyigena Elyse, Umuhoza Aime na Abayisenga Jean De La Croix ari bo bakomeje mu cyiciro kizakurikiraho.

Abanyempano bakomeje bavuze ko intego nyamukuru bafite baramutse batsindiye iri rushanwa ko byabafasha gukora indirimbo zabo, bityo ubutumwa bwiza bukabasha kugera ku bantu benshi.

Abanyempano batandatu ni bo batoranyijwe guhagararira Amajyepfo
Uyu musore wari wambaye nimero 4 ni umwe mu bagaragaje ubuhanga budasanzwe

Iri rushanwa rizakomeza tariki 4 Gicurasi 2024, hatoranywa abanyempano bo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gikorwa kizabera mu Karere ka Rwamagana.

Buri karere kazatanga abanyempano bazahurira mu mwiherero, mbere y’uko hatoranywa batatu ba mbere.

Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3 Frw, akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki. Uwa kabiri azahabwa miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahembwa miliyoni 1 Frw.

Abanyempano batatu ba mbere bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri wese, bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryatangiye mu 2022 rihuriramo abahanzi banyuranye barimo Israel Mbonyi waryegukanye agahabwa miliyoni 7 Frw. Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2 Frw, Gisubizo Ministries yabaye iya gatatu ihabwa miliyoni 1 Frw ni mu gihe Rasta Jay yahawe ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza.

Ku nshuro ya kabiri, iri rushanwa ryahinduye umuvuno kuko ryavuye mu byamamare ahubwo rijya mu gufasha abanyempano bakiri bato ribasanze aho batuye.

Mike Karangwa ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Abatsinze mu Majyepfo bazahatana n’abaturutse mu zindi ntara ku rwego rw’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress