Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abagize Alliance Evangelique basengeye amatora baniyemeza kurwanya ubutinganyi (Amafoto+Video)

Abavugizi b’amatorero agize ihuriro ry’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER (Alliance Evangelique au Rwanda) bakoze inama ngarukamwaka aho muri uyu mwaka bari bafite intego yo kugaragaza aho uyu muryango uhagaze ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina,gusengera amatora y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu azaba uyu mwaka no gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi .

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje amatorero atandukanye yibumbiye mw’ihuriro ry’ivugaubutumwa mu Rwanda’, yabaye kuwa 17 Gicuransi ku Kacyuru kuri Ligue pour la Lecture au Rwanda) aho kuva mu masaha ya mu gitondo hari ibiganiro n’amasensgesho yo gusengera amatora y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ateganijwe mu Rwanda noneho nyuma ya saa sita berekeza kurwibutso rwa Genocide rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye banaganirizwa ibiganiro bitandukanye ndetse bashimirwa uruhare rw’abanyamadini mu kwiyubaka kw’abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Muri iyi nama abayoboke bagaragaje ko ubutinganyi ari kibazo cyugarije Isi kandi kuryamana ku bahuje ibitsina ari icyaha, biyemeza gukora uko bashoboye kugira ngo iki kibazo kitazagaragara muri bo.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Bishop Esron Maniragaba, yavuze ko kugeza ubu nta muyoboke w’umutinganyi wari wagaragara muri bo ndetse uwagaragara muri ibyo bikorwa bamuhagarika.

Ati “Twateguye iyi nama kugira ngo turebe uko ikibazo cy’ubutinganyi cyifashe muri iri huriro gusa kugeza ubu nta mutinganyi wari wagaragara mu bayoboke bacu kandi hagize uwagaragara twamufatira ibihano byo kumuhagarika kuko bitandukanye n’imyemerere yacu.”

Yakomeje avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza byimbitse urubyiruko rwo mu matorero bayobora ibijyanye n’ubutinganyi n’ingaruka zabyo.

Bishop Mutabaruka Aphrodis umuyobozi wa kabiri wungirije muri iri huriro , we yavuze ko bahisemo kuganira ku bijyanye n’ubutinganyi kuko abayoboke babo benshi icyo kintu batagifiteho ubumenyi.

Ati “Twahisemo kuvuga ku bijyanye n’ubutinganyi kuko usanga abantu benshi batabusobanukiwe, niyo mpamvu twahuye nk’abavugizi b’amatorero kugira ngo tuvuge ngo ese iri huriro rihagaze he ku bijyanye n’ubutinganyi cyane ko tutemera n’ubutinganyi.”

Perezida w’iri huriro ry’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Bishop .Dr .Bunini Gahungu, yavuze ko impamvu ubutinganyi batabwemera ari uko Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo babane.

Ati “Ntabwo twemera ko ubutinganyi ari kintu kigomba guhabwa umwanya kuko Imana ivuga ko umugabo agomba gushakana n’umugore, n’umugore agashakana n’umugabo ariko ntabwo umugabo akwiye gushakana n’undi icyo ni icyaha.”

Yongeyeho ko bateranye ikibazo cy’ubutinganyi kimaze iminsi kivugwa ahantu hatandukanye ari nayo mpamvu bateranye kugira ngo barebe uko gihagaze mu Ihuriro ryabo, anashimangira ko nta nkunga z’abatinganyi bashobora kwakira ndetse n’umuyoboke wabo wabijyamo yaba abikoze mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ihuriro ry’iivugaubutumwa mu Rwanda (Alliance Evangelique au Rwanda) ugizwe n’abanyamuryango basaga 130 ukaba ukora ibikorwa byibanda kw’ivugabutumwa doreko n’abanyamuryango bayo ari amadini n’amatorero n’imiryango ya Gikristo ukaba ufitanye imikoranire ya hafi n’undi mu ryango witwa World Relief Rwanda ufite amahame afite aho ahuriye n’iyobokamana dore ko no muri ibi bikorwa byose bakoze kuri uyu munsi bafatanije n’uyu mu ryango.

KURIKIRA HANO INSHAMAKE YUKO IYI NAMA YAGENZE MU MASHUSHO:

Uyu mubyeyi yarahagarariye ubuyobozi bwa World Relief Rwanda wasobanuriye abo muri AER inyungu ziri mu bufatanye bafitanye
Abitabiriye iri huriro muri uyu mwaka wa 2024 bunguranye ibitekerezo bitandukanye ku kibazo cy’ubutinganyi, banasengera igihugu

Bishop Mutabaruka Aphrodis, we yavuze ko bahisemo kuganira ku bijyanye n’ubutinganyi kuko abayoboke babo benshi icyo kintu batagifiteho ubumenyi ndetse asobanura n’impamvu bahisemo gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi

Perezida w’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Dr Bunini Gahungu, yavuze ko impamvu ubutinganyi batabwemera ari uko Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo babane.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Bishop Esron Maniragaba, yavuze ko kugeza ubu nta muyoboke w’umutinganyi wari wagaragara muri bo

Abagize ihuriro rya Alliance Evangelique mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *