Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

EAR: “TURAGUSHIMA” niyo yabimburiye izindi ndirimbo nyinshi Korali Abacunguwe igiye gusohora.VIDEWO

Korali Abacunguwe ikorera umurimo w’Imana muri (EAR Kacyiru), yashyize hanze indirimbo yitwa ”Turagushima”, ndetse ivuga ko ari itangiriro ry’ibikorwa byinshi bateganya gukora mu murimo w’Imana. Ikaba ari indirimbo ivuga imirimo ikomeye Yesu Kristo akora, harimo gukiza indwara zitandukanye ndetse no gukura abantu mu byaha.

Iyi ndirimbo itangira ivuga ubuhangange bwa Yesu Kristo, ndetse ko imirimo akora nta wundi wabasha kuyikora yaba mw’isi no mw’ijuru. Ikomeza igira iti ”Yesu ni byose, Yesu ari hose kandi ashobora ibintu byose, nta kintu na kimwe kijya kimunanira iyo tumwiringiye”.

Iyi ndirimbo isoza ikangurira abantu batarakira Yesu nk’umwami n’umukiza kumwakira, kuko muri we harimo gukira ibyaha; indwara ndetse n’indi mitwaro iremerera abantu.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi Korali bwagiranye n’itangazamakuru bwavuze ko iyi ndirimbo ije ibanziriza indi mishinga bitegura gushyira hanze.

Mu bitabiriye iki kiganiro harimo Pastor Rwamuhizi Robert wahoze ayobora EAR Paroisse ya Kacyiru ibarizwa muri Diocese ya Gasabo akaba n’umuririmbyi wa Korali Abacunguwe. Yabimburiye abandi ashimira itangazamakuru.

Umuyobozi mukuru w’iyi korali yasobanuye ko bari mu rugendo rwo kumurika umuzingo w’indirimbo nyinshi zabimburiwe n’indirimbo yitwa “Turagushima”.

Korali Abacunguwe ni korali utatinya kwita ubukombe bitewe n’imyaka imaze ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa imaze kugeraho. Ni korali imaze kurenza kimwe cya gatanu cy’ikinyejana doreko imaze imyaka 22 yose ivuga ubutumwa bwiza abantu bakareka ubugome bwabo.

Ni korali yabayeho kuva mu mwaka wa 2001 icyo gihe ikaba yaratangijwe n’abaririmbyi 14, ubu ikaba ifite abaririmbyi 70. Ni korali idasanzwe! Ibaze ko yabayeho mbere ya Paroisse ibarizwamo dore ko ahubwo ariyo yabyaye Paroisse ya Kacyiru.

Ni korali igaragaza ibimenyetso simusiga ko izageza ubutumwa bwiza kure dore ko umuyobozi mukuru wayo yavuze ko bafite ivugabutumwa bashaka kugeza kure hashoboka nk’uko Kristo yabisabye.

Bwana Christophe umutoza w’amajwi yavuze ko impamvu yo gusohora iyi ndirimbo “Turagushima” ni ugushima Imana ku bw’urugendo Imana yabayoboyemo kugeza ubwo basohoye indirimbo yitwa “Turagushima” ikoze mu buryo bwa Semi-Live.

Mu bindi iyi Korali ikora si ukuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo gusa kuko hari n’ibindi bikorwa by’urukundo bagenda bakora hirya no hino mu gihugu. Iyi Korali ifite ikigega cy’iterambere batangije mu mwaka wa 2019, akaba ari ikigega kibyara inyungu

Iki kigega bagitangije Miliyoni 4 Frw bashyiramo uburyo yabyara umusaruro ubu bageze kuri miliyoni zirenga 20 Frw.
Bavuze ko kibafasha kuzamura bagenzi babo bafite intege nkeya kandi inyungu ziboneka zigera mu nzego nyinshi dore ko hari ababonye akazi kubera icyo kigega ndetse bigatuma bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu misoro batanga, hanyuma 10% ry’inyungu rikaba ryifashishwa mu bikorwa by’urukundo.

Ubuyobozi bwa Korali Abacunguwe bwashimye Itangazamakuru ndetse buvuga ko ivugabutumwa rikomeje dore ko no mu minsi iza bafite ivugabutumwa bazakorera mu ntara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bwa Korali Abacunguwe bwaganiriye n’Itangazamakuru baribwira Imishinga itandukanye bafite.

Reba Amashusho y’Indirimbo “TURAGUSHIMA” ya Korali Abacunguwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress