Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

“Mukiza” Indirimbo yashyizwe hanze na Tonzi yanditse neza ifite n’amashusho meza-Yirebe

Umuhanzikazi nyarwanda Uwitonze Clementine wamamaye mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza ku izina Tonzi, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Mukiza.

Iyi ndirimbo nk’uko byari biteganyijwe yagiye hanze kuri uyu wa Kane ku itariki ya 19 Nzeri 2024, ahagana saa Saba zuzuye nyuma ya saa Sita, ku manywa. Ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana (Mukiza) ku bw’ibyiza ikorera abantu birimo kuba igira ubuntu kandi ikaba itapfa kunyeganyezwa.

Tonzi aririmba agira ati: “Umugambi wawe Mwami ni nde ushobora kuwuvuguruza? Ntujya uhinyuzwa, imigisha utanga nta marira ayiherekeza, nta marira wongeraho. Mbuze icyo mvuga Mukiza. Ibyo ukora sinabona icyo nkwishyura. Mukiza Mwami wange, uretse kugushimira nta kindi naguha.”

Ni indirimbo yatunganyirijwe muri Alpha Entertainment, itunganywa mu buryo bw’amajwi n’umuproducer usanzwe anakora indirimbo zisanzwe ari we Tell Dehm. Amashusho yayobowe na Eliel Filmz, mu gihe urujyano rw’majwi n’umuziki byashyizwe ku murongo na Camarade Pro na Mok Vybz.

Tonzi usengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Ubumunsi wa Karindwi, aheruka mu ndirimbo yitwa Bamalaika yakoranye na Korali yo muri iryo torero abarizwamo ya Maranatha Family.

Tonzi azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo iyo yise Ushimwe, Humura, Respect n’izindi. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu bamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu ndirimbo mu bo mu Rwanda, kuko afite uduhigo twinshi undi uwo ari we wese ataraca.

Utwo duhigo turimo kuba yarabashije gukora album icyenda z’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, mu gihe cy’imyaka irenga 20 amaze akora umuziki wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Ni umuhanzi ukorana umwete no mu bihe bigoye, urugero nko kuba yarakoze indirimbo zo kuri album ye iheruka yise Respect yagera hagati akagira ibibazo by’uburwayi, ariko agakomeza kugeza irangiye.

Ni Album iriho indirimbo 15 zitandukanye zirimo iyo yise ’Respect’ yayitiriye, ’Nshobozwa’,’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ yakoranye na na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ yakoranye na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.


Ibi byose bisobanuye ko iyi nshya yise Mukiza itumye nanone aca akandi gahigo muri uyu mwaka ko gusohora indirimbo nyinshi.

Tonzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Mukiza yanditse neza ifite n’amashusho meza cyane

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *