Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Willy akomeje ivugabutumwa mu mijyi y’Amerika aho yataruye abataherukaga mu rusengero-Amafoto

Pastor Willy Rumenera umuyobozi wa Comfort My People International usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda (National Director Rwanda) akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Regional Detector). Ubu ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yitabiriye ivugabutumwa afite mu mijyi y’aho itandukanye .

Teen challenge Pastor Willy ahagarariye mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, ni umuryango ufasha abantu kureka ibiyobyabwenge hakoreshejwe ijambo ry’Imana n’amasengesho (Faith based rehabilitation center).

Uyu mukozi w’Imana uzwiho kuba ari umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana iri vugabutumwa yaritangiriye mu mujyi wa Colorado ku cyumweru cyo kuwa 15 Nzeri 2024 aho yakiranywe urugwiro ndetse by’umwihariko haboneka benshi bashima Imana kubwe kuko babonye abana babo batari baherutse kuza gusenga baza mu rusengero ndetse bagahindukirira Kirisitu.

Aganira na Iyobokamana.rw Pastor Willy RUMENERA yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana ku kuba yarabanye na we mu rugendo ruhaguruka i Kigali rwerekeza muri Amerika ndetse ikaba iri kubana na we mu biterane by’ivugabutumwa arimo yitabira.

Yagize ati “Ku cyumweru cyo kuwa 15 nabwirije Itorero rimwe riherereye muri Colorado rwose Imana yabanye nanjye abantu bafashwa cyane n’ijambo nabwirije umwuka wera arisobanura neza rituma abazungu bongera gukunda Imana bundi bushya.[]

Ati “Yari amashimwe gusa kuko Hari Umunyamerika witwa John Yavuze ko abana be 2 b’abahungu bataherukaga kugera mu rusengero ariko kubera ko bumvise ko twaje muri Colorado bahise baza gusenga biramutungura cyane, bityo Imana ihabwa icyubahiro kuriyo ntabwe bateye.”

Yakomeje agira ati “Nabwirije ijambo ryo kwizera. Dusoma muri Yohana 11:25 Iyo muntu afite Kwizera anesha isi.Isi bavuga ni iki ? Ni ibibazo, ni ubukene, ni urumogi, ni indwara n’ibindi bigora abantu mu buzima bwa buri munsi.

Turangije twasengeye imiryango ifite abana bananiranye ngo Imana ibakize ndetse twanasengeye abantu bose baretse Kwizera kubera ibibazo bahuye nabyo bareka inzozi zabo, bareka Kwizera ko abana babo bazakizwa, n’ibindi byifuzo basengeye nti babona ibisubizo vuba.

Imana ntabwo ari tape and go!! Harigihe itinda gusubiza, ariko tugomba kuyizera 100% mu bihe byose.

Imana izura Lazaro hari hashize iminsi 4 apfuye. Ntiyamukijije arwaye kugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.

Pastor Willy Rumenera Ku cyumweru gitaha azabwiriza muri state ya Missouri mu gitondo, kumugoroba abwirize muri oklahoma. Icyumweru gikurikira cyo kuwa 29 Nzeri 2024 azaba arri muri state ya Iowa.

Abantu bafashijwe bikomeye n’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pastor Willy Rumenera muri Colorado(USA)
Pastor Willy Rumenera yabereye umugisha ukomeye abo muri USA muri Leta ya Colorado aho yabwirije kuri iki cyumweru gishize

Pastor Willy Rumenera afite gahunda zitandukanye mu mijyi yo muri USA abwiriza mu nsengero zitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *