Rev.Pastor .Dr .Silas Kanyabigega umushumba mukuru w’itorero rya Free Methodiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba azwiho gutanga ubutumwa abinyujije kumbuga nkoranyambaga nka Radio Kwizera agira Online na Youtube Chanel ya Kwizera Yesu TV ndetse no kuzindi mbuga z’ikoranabuhanga, aho uyu munsi yafashije abantu gusobanukirwa Intambwe 4 ziterwa kugirango umuntu abe ahindutse by’ukuri, mbese yihannye byuzuye.
Muri izi ntambwe 4 Rev.Dr .Silas Kanyabigega yavuzemo:Kwemera Icyaha,Kwihana,Kuzibukira Icyaha no kugandukira Imana byuzuye.
1.Kwemera icyaha: Kwicuza bivuye mu mutima no kubabazwa bikomeye n’uko wakoshereje Imana. (Yohana 16: 8).
2.Kwihana: abantu benshi bamenya neza ko bakosheje, ariko ntibagire ubushake bwo gusaba Imana imbabazi (Zaburi 32: 1-5; Yohana 1: 8-9).
3.Kuzibukira icyaha: guhinduka by’ukuri bizanira umuntu kubihirwa n’icyaha, ndetse agaca ukubiri n’akamenyero, n’imico yagenderagamo kugeza icyo gihe (Luka 3: 8).
4.Kugandukira Imana byuzuye: ni ukwihana biherekejwe n’urusaku rw’umuntu watsinzwe mu mutima, akikubita hasi avuga nka wa wundi, ati: ” Mwami, urashaka ngo nkore iki?”
Rev.Pastor Doctor Silas Kanyabigega ni umushumba w’itorero rya Free Methodiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba n’Umuyobozi wa Jesus Film Project igamije gushishikariza abantu Kwizera Yesu nk’umwami n’Umukiza.
Jya Ukurikira IBIGANIRO N’IJAMBO RY’IMANA BINYURA KURI KWIZERA YESU TV: