Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev. Ndayizeye, Rev. Rutagarama bayobora ADEPR na Barore wa RBA, bagiye guhabwa impamyabumenyi muri Tewolojiya

Nk’uko bikubiye mu mabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), aho avuga ko byibura buri mushumba ushumbye itorero runaka akwiye kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bigendanye na Tewolojiya, bamwe mu bashumba batangiye gukurikirana amasomo y’izi nyigisho muri kaminuza zitandukanye.

Abayobozi b’amatorero mu Rwanda barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe na Rev. Eugène Rutagarama umwungirije muri iri torero; Bishop Ntazinda Emmanuel uyobora Itorero Angilikani Diyosezi ya Kibungo na Cleophas Barore uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bari mu bitegura gusoza amasomo ya Tewolojiya muri kaminuza.

Bamwe muri abo bashumba barimo Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev Ndayizeye Isaïe, Rev. Eugène Rutagarama umwungirije. Aba bombi baramukijwe inshingano zo kuyobora iri Torero nta mpamyabumenyi, bafite mu 2022.

Amakuru IYOBOKAMANA ifite, ni uko ku wa 24 Gicurasi 2024, abarimo Rev. Ndayizeye na Rev. Rutagarama bayobora ADEPR, Cleophas Barore uyobora RBA, Bishop Ntazinda Emmanuel uyobora Itorero Angilikani, Diyosezi ya Kibungo, bari basanzwe biga amasomo ya Tewolojia muri Kaminuza y’Itorero Angilikani (East African Christian College (EACC) bazahabwa impamyabumenyi.

Mu bandi bazahabwa impamyabumenyi barimo Yvonne Mutakwasuku wahoze ayobora Akarere ka Muhanga; Rev. Pasiteri Emmanuel Ndagijimana, Umuvugizi w’Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) n’Umunyamakuru Didas Niyifasha wa Radio Inkoramutima.

Unyuze ku rubuga rw’iyi kaminuza (https://www.eacc.ac.rw/eacc)hariho urutonde rurerure(https://www.eacc.ac.rw/FILES/class2024.pdf) rw’abanyeshuri barimo abakozi b’Imana batandukanye bagiye gusoza amasomo yabo muri Tewologiya

Aba bose bazahabwa impamyabumenyi mu birori bikomeye bizaba ku wa 24 Gicurasi 2024 bikazabera i Kabuga aho iyi kaminuza ikorera.

Umuyobozi ushinzwe kwandika Abanyeshuri no kubemeza muri Kaminuza y’Itorero Angilikani, Ndayambaje Ildephonse, yabwiye IYOBOKAMANA ko bari mu myiteguro y’ibirori bikomeye byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri iyi Kaminuza.

Yagize ati “Kuva iyi Kaminuza yatangira ubu ni ku nshuro ya kabiri igiye gutanga impamyabumenyi. Ubwa mbere twari twatanze iziri ku rwego rwa Post Graduate in Theology, tunatanga Diploma of Education in Child Development. Ku nshuro ya kabiri haziyongeraho Bachelor of Art in Theology.’’

Yakomeje avuga ko izi mpamyabumenyi batanga zemewe na HEC ku buryo ari amahirwe ku Banyarwanda cyane cyane abakozi b’Imana basabwa na Leta ko bagomba kuba byibuze barize Tewolojiya.

Mu 2020 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangiye gufunga amadini atari yujuje ibisabwa no gusaba ko abayobozi b’amadini n’amatorero cyangwa n’undi muntu wese ubwiriza ijambo ry’Imana agomba kuba afite ubumenyi runaka muri byo ari na yo mpamvu abashumba batandukanye bitabira amasomo nyobokamana n’abandi bagasabwa kurushaho kubyitaho.

Rev. Ndayizeye Isaïe, Umushumba Mukuru wa ADEPR ari mu bazasoza amasomo ya Tewolojiya
Umushumba wungirije wa ADEPR na Pastor Cleophas Barore na bo guhabwa impamyabumenyi y’amasomo ya Tewolojiya basoje
Umushumba w’Itorero UEBR, Murwanashyaka Thomas, na we ari mu bazasoza amasomo

4 Responses

  1. Hari n’undi munyamakuru uri mu bashoje ayo masomo.
    Salvation Army iri mu bohereje abanyeshuri benshi muri A0
    Mwakoze rwose kubw iyi nkuru.

  2. Waaaaaa mbega byiza Imana ishimwe cyane kuba iyi kaminuza ihari.ahubwo se habayo izihe Departement? Iherereye hehe ? Ibaze ko ntarinyizi iyobokamana murakoze muzaduhe amakuru yose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress