Umushumba Mukuru w’itorero Angilikani, Justin Welby, yemeye ko azava ku izima mu gihe abagize icyiciro cya mbere cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bazaba bongeye gutora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Welby arwanya amasezerano Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda kuva yashyirwaho umukono bwa mbere muri Mata 2022.
Agaragaza ko igihugu cyabo kitakabaye cyohereza abimukira mu kindi gihugu kuko gifite ubushobozi bwo kubitaho.
Abagize imitwe yombi bari mu cyiciro cyo gutora umushinga w’amavugurura 10 kuri aya masezerano, arimo irisaba ko inkiko ari zo zakwemeza niba u Rwanda rutekanye ku bimukira n’irindi ry’uko abimukira bakoreye inzego z’umutekano n’imiryango yabo batakoherezwa.
Ku nshuro ya mbere, abagize icyiciro cya nyuma cy’Inteko yo mu Bwongereza bashyigikiye aya mavugurura ku bwiganze bw’amajwi. Byabaye ngombwa ko asubizwa inyuma mu cyiciro kibanza, bayanga ku bwiganze bw’amajwi.
Biteganyijwe ko muri uku guhererekanya umushinga w’amavugurura mu bagize Inteko kwahawe izina rya ‘Ping-Pong’, abagize icyiciro cya nyuma bazongera bayatore nyuma ya Pasika, hagamijwe kugira ngo ibyiciro byombi bigire umurongo biyahurizaho.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru LBC, Welby yagaragaje ko bizarangira abagize ibyiciro byombi by’Inteko batemeye aya mavugurura bitewe n’uko icyiciro kibanza kirimo abayoboke benshi b’ishyaka Conservatives riri ku butegetsi.
Welby yagaragaje ko icyiciro kibanza ari cyo gifite ijambo rikomeye kuri iyi ngingo bitewe n’iyi mpamvu y’ubwinshi bw’abakigize. Ati “Amaherezo, abagize icyiciro cya nyuma bazavuga bati ‘O.K, twagaragaje aho duhagaze, murabyanga’, birangiriye aha’.”
Umushumba wa Angilikani yatangaje ko aya matora y’abagize Inteko narangira muri Mata 2024, atazongera kurwanya aya masezerano y’abimukira. Icyakoze, ngo mu gihe bitaraba, aracyanyuranya na yo.
Guverinoma y’u Bwongereza yagaragaje ko yifuza gushyira mu bikorwa aya masezerano vuba, kuko ifite icyizere ko azayifasha gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko. Gusa, bisaba kubanza gutegereza umwanzuro udasubirwaho w’abagize ibyiciro byombi by’Inteko.
Welby yatangaje ko atakomeza kurwanya gahunda yemewe n’Inteko