Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ibintu 5 bizabonwa n’abazitabira ibiterane bya Ev.Dana Morey i Kirehe na Ngoma birimo gukira indwara n’ibyaha no gutombora amagare na Moto n’inka

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki intara y’iburasirazuba mu turere twa Kirehe na Ngoma bakakira ibiterane by’ibitangaza n’umusaruro bitegurwa n’umuvugabutumwa w’umunyamerika witwa Ev.Dana Morey abinyujije mu muryango w’ivugabutumwa yashinze witwa ALN(A Light to the Nations) aho muri ibi biterane hitezwemo ibintu bitanu bikomeye birimo gukira ibyaha,gukira indwara,gutombora amagare na moto n’ibindi bikoresho hakabamo kugarurirwa ibyiringiro by’ubuzima no kongera cyangwa kubona abahanzi b’ibyamamare barimo Rose Muhando na Theo Bosebabireba.

Ibi biterane bibiri bikomeye birabimburirwa nikiri butangire kuri uyu wa kane Taliki ya 07 kugera kuwa 10 Werurwe 2024 kikazabera mu karere ka Kirehe ,i Nyakarambi ku kibuga cy’umupira cya Ruhanga aho kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa kumi n’ebyiri(14h00-18h00) noneho bagasoza iki bahita birekeza mu karere ka Ngoma-Sake kuva kumataliki ya 14 kugeza kuwa 17 Werurwe 2024 byose bikazaririmbamo abahanzi barimo Rose Muhando na Theo Bosebabireba bikazabwirizamo uyu muvugabutumwa mpuzamahanga Dana Morey umunyamerika w’umucuruzi ukomeye wiyemeje guhindurira benshi ku gukiranuka no kugaragaza imbaraga za Yesu mu bitangaza akoreshwa.

Ahari umaze igihe ubona amakuru y’igiterane cy’imbaturamugabo gitegerejwe mu karere ka Kirehe, ukagira amatsiko menshi yo kuzakibonekamo, ariko shyitsa umutima mu gitereko kuko wa munsi wageze ubu wageze !

Igiterane cy’ i Kirehe cyahumuye mu gihe habura amasaha mbarwa ngo kibe. Ni igiterane cyiswe icy’Ibitangaza n’Umusaruro cyateguwe n’umuryango A Light to the Nations Africa Ministries uyoborwa ku Isi na Ev. Dr Dana Morey, naho muri Afrika akaba ari Pastor Dr. Ian Tumusime.

Kiratangira ku munsi w’ejo tariki ya 07 Werurwe kugeza tariki 10 Werurwe 2024 kandi Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose ndetse nta rungu rizahaboneka kuko abazitabira bazataramirwa n’abahanzi b’ibyamamare twavuze haruguru.

Umuvugabutumwa w’umunyamerika, Dana Morey, niwe uzigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane ndetse amakuru IYOBOKAMANA yamenye ni uko yamaze gusesekara i Kirehe. Abahanzi nabo bari kuhagera, abo akaba ari Theo Bosebabireba, Rose Muhando ndetse n’amakorali akomemeye muri aka gace akaba yiteguye gususurutsa abazitabira iki giterane.

Ubusanzwe aLn igira inkingi 3 igenderaho. Inkingi ya mbere ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza hagamijwe kubazana ku Mwami Yesu Kristo. Inkingi ya kabiri ni ugushyigikira cyangwa gutera intege umubiri wa Kristo cyangwa Itorero rya Kristo. Inkingi ya gatatu ni ugufasha abakene.

Tugendeye ku nkingi 3 A Light to the Nations bagenderaho ngibi ibintu 5 bikomeye byo kwitega abazitabira ibi biterane bazabona:

1.Abazitabira ibi biterane bazahembuka mu buryo bw’Umwuka bakorweho n’ijambo ry’Imana maze bakire Yesu nk’umwami n’umukiza: Nkuko intego ya Ev.Dana Morey mw’ivugabutumwa ari ukubona abantu benshi bahindukiriye Kristo nkuko Yesu yabivuze ngo ni mugende mu mahanga yose mubwirize abantu ubutumwa bwiza abemera mubabatize mu bigishe kuba abigishwa be.

2.Abazitabira ibi biterane nibamara guhembuka mu buryo bw’umwuka bazanahembuka mu buryo bw’umubiri: Dushingiye ku buhamya butandukanye bw’abantu benshi bagiye baza mu biterane bya Ev.Dana Morey barwaye indwara zari zarananiranye akabasengera bagakira ntakabuza ko muri ibi biterane abantu baziboneramo ibitangaza by’Imana imbonankubone aho bamwe bazaza bagendera mu mbago bagataha bigenza,abandi bazakira Cancer,Diabethe,Sida ,Abadayimoni,ibisazi ndetse by’umwihariko Dana Morey ntabwo azava muri utu turere adatwitse imiti y’abapfumu n’amarozi y’abarozi.

3.Abazitabira ibi biterane bazahindurirwa amateka mu buryo bufatika: Nkuko inkingi ya 3 ya A Light to the Nation ari ugufasha abakene bituma mu biterane bategura bashyiramo uburyo bwiswe Tombora aho umuntu wese witabiriye aba afite amahirwe yo gutombora Igare,Moto,Inka ,Frigo n’ibindi bikoresho bitandukanye.Aha muri Kirehe naho ibi byarateguwe ntakabuza ko hari abantu bazaza n’;amaguru bagataha ku magare na moto bishya ndetse abandi bagataha bashoroye inka n’ibindi bitandukanye nka telefone njyendanwa.

4.Abazitabira ibi biterane bazabona abahanzi bakunda kandi ku buntu:Ntagushidikanya ko umuhanzi nka Rose Muhando na Theo Bosebabireba ari bamwe mubaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bafite abakunzi benshi muri Afurika y’iburasirazuba bityo aba bahanzi nibo bazasusurutsa iki giterane bivuzeko abaturiye akarere ka Kirehe bagiye guhuzwa nabo imbonankubone bagafashwa n’indirimbo zabo muburyo bworoshye.

5.Abazitabira ibi biterane bazagarurirwa ibyiringiro by’ubuzima:Binyuze mu buhamya bw’abakize indwara n’abakize ibyaha umuntu wese uzitabira ibi biterane azongera gusubizwamo ibyiringiro ko Imana ikora ibitangaza kandi ko kwizera ari igiti cy’umwimerere cyera imbuto ibitangaza kigasoromwaho n’uwihanganye kandi kigafumbirwa n’ibigeragezo ariko Imana igatabara intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro.

Pastor Dr. Ian Tumusime, Perezida wa A Light to the Nations Africa Ministries, yabwiye IYOBOKAMANA ko Ev. Dana Morey utegerejwe mu Rwanda muri ibi biterane by’ibitangaza n’umusaruro, ari umukozi w’Imana wavutse ubwa kabiri, akaba n’umushoramari wiyeguriye Yesu Kristo.

Uyu mushumba w’Itorero Revival Palace Church (RPC) rikorera mu Karere ka Bugesera, yongeyeho ko Dana Morey “yicisha bugufi cyane, akaba afite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza aho amaze kuzenguruka ibihugu byinshi agamije kwamamaza ubutumwa bwiza”.

Pastor Tumusime wamenyanye na Ev. Dana Morey mu 2010 bahuriye mu ivugabutumwa, yavuze ko umusaruro biteze muri ibi biterane ari ukubona iminyago myinshi y’abazemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Yavuze kandi ko n’amatorero aziyongera.

Yabwiye abanya-Kirehe n’abanya-Ngoma ko”ubu ni cyo gihe cy’agakiza kabo, ni igihe cyo gushyira kwizera kwabo muri Yesu Kristo, nta yindi nzira yo kujya mu ijuru atari ukwemerera Yesu akakubera Umwami n’Umukiza.” Byinshi mu byo yadutangarije tuzabigarukaho mu nkuru z’ubutaha.

Pastor Dr Ian Tumusime ni we muhuzabikorwa w’ibiterane bya Ev. Dana Morey

Dana Morey uyobora “A Light To The Nations”, ni inshuti y’u Rwanda, akaba akunze kuhakorera cyane ibiterane. Mu 2015 yakoreye i Rusizi igiterane cy’iminsi itanu kiswe “Rusizi Life Gospel Festival” cyatumiwemo Rose Muhando na Liliane Kabaganza wo mu Rwanda ndetse mu myaka yakurikiye yakoreye nka Nyagatare,Bugesera n’ahandi.

Dana Morey, hamwe n’abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye rwa Morey Corporation, rukora ibikoresho bya elegitoroniki, ruherereye i Woodridge, muri Illinois. Agira kandi uruhare mu bundi bucuruzi bwinshi, no kwita ku bana batishoboye muri Mexico binyuze muri programu yitwa ’Christ for all Nations and Caring for Kids’ abereye ’Co-Founder’.

Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi. Ivugabutumwa akora ryibanda cyane cyane ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Epfo, u Buhinde n’Uburayi bw’Uburasirazuba.

Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa “Doctorate of Ministry” yakuye muri Lviv Theological Seminary.

Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya “One God – One Day – One Africa” ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde, ni we Perezida w’uyu muryango. Bose bafite intero igira iti “Together we can reach Africa” [Dufatanyije twagera kuri Afrika].

Ibiterane by’umuvugabutumwa Dana Morey biritabirwa cyane

Theo Bosebabireba uyoboye abaririmba indirimbo za Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda yemeje amakuru ko ari kwerekeza i Kirehe muri iki giterane

Rose Muhando agiye kugaruka mu Rwanda mu biterane byateguwe na A Light To The Nations

Theo Bosebabireba na Rose Muhando bazaririmba mu giterane cya Kirehe kuva kuwa 07-10 Werurwe n’icya Ngoma kuva kuwa 14 -17 Werurwe 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress