Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mu marira menshi umuvugabutumwa Nibishaka Theogene yatakambiye urukiko.

Umuvugabutumwa Nibishaka Théogène ukurikiranyweho ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha hifashishijwe ikoranabuhanga yasutse amarira mu rukiko, asaba gukurikiranwa ari hanze.

Mu rubanza rwabaye ku wa 5 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bibiri yakoze mu bihe bitandukanye.

Bwagaragaje ko yabikoze yifashishije imiyoboro ya Youtube irimo Umusaraba TV, Impemburo TV na IRIBA RY’ABERA TV.

Ubuhagarariye mu rukiko yagaragaje ko Nibishaka yifashishije iyo miyoboro agatangaza amakuru yashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Mu magambo bwagaragaje yavuze harimo ko mu Rwanda hagiye gutera inzara ikomeye izatuma abantu bahunga, ngo Nyabugogo ikamera nk’umudugudu w’impunzi.

Bwavuze ko kandi yahanuye ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kandi ibyo byashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Bwagaragaje kandi ko yifashishije umuyoboro wa Umusaraba TV, Nibishaka yahanuye ko umuvugabutumwa Niyonzima Jean Claude uzwi nka Prophet Claude adakwiye kwizera urugo rwe ngo kuko rugiye gusenyuka mu gihe gito.

Nibishaka kandi ngo yagaragaje ko uwitwa Rukundo Ezechiel agiye gusara akajya yirukanka ku musozi yambaye ubusa.

Yahanuye kandi ko umupasiteri Hakizimana Justin agiye gupfa mu gihe cy’iminsi 45 naramuka atihannye.

Yanavuze kandi ko Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie agiye gutorokana umutungo waryo ngo abane be akaba ari bo bazasigara babiryozwa.

Bwagaragaje ko impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho ari amagambo yivugiye ubwe, imvugo ze zo mu bugenzacyaha, imvugo z’abarega n’imvugo z’abatangabuhamya.

Bwagaragaje ko Nibishaka yemeye ko ayo magambo yayavuze ariko ko bwari ubuhanuzi ngo yari yahawe n’Imana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo avuga ari amatakirangoyi kuko ngo iyo biza kuba ubuhanuzi aba yarabubwiye abo bureba ku giti cyabo, aho kubijyana ku karubanda nk’uko yabikoze.

Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hagikorwa iperereza, ari bwo buryo bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha, kumubuza gukoresha imbuga nkoranyambaga no kuba atatoroka ubutabera.

Yasutse amarira mu rukiko

Umuvugabutumwa Nibishaka umaze iminsi atawe muri yombi, agihabwa ijambo yahise azamura Bibiliya maze ararahira, avuga ko impamvu ari mu rukiko ari ukubera amashyari abantu bakoresha YouTube bafitanye ubwabo.

Yavuze ko asengera mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gasave kandi ko ari itorero rishingiye ku mwuka w’ubuhanuzi, bityo ko ibyo yavuze byari bishingiye ku buhanuzi yari yahawe n’Imana.

Yavuze ko ubusanzwe yabwirizaga mu modoka z’abagenzi ari naho yahuriye n’umunyamakuru wa Umusaraba TV, amusaba ko bazakorana ikiganiro.

Akimara gutanga ikiganiro cye cya mbere ngo abandi batangiye kumuhamagara ngo abahe ibiganiro ariko arabibima ari nabyo avuga ko byakuruye inzigo n’amashyari.

Yabwiye Urukiko ko ibyo yavugaga bwari ubuhanuzi na cyane ko ngo yahanuriye Umuvugabutumwa Apôtre Yongwe ko ashobora gufungwa kandi ngo byarabaye.

Uyu muvugabutumwa wari ufite ikiniga cyinshi yasobanuye ko yagiye kuri YouTube kuhavugira ubwo buhanuzi kuko ariho Imana yari yamutumye.

Ati “Imana yambwiye ko ariho bakorera, ariho bimuriye insengero zayo kandi ko ariho ngomba kubasanga.”

Mu marira menshi yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko yareraga abana babiri umwe ufite imyaka 9 undi w’imyaka 6 kandi nta mugore afite wo kubitaho.

Yahise arira cyane agaragaza ko mu gihe amaze afunzwe atazi uko babayeho ndetse ko atazi niba bari kujya ku ishuri nk’abandi.

Umunyamategeko we yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bukwiye guhuza ibikorwa yakoze n’ibyaha bumurega ngo kuko nta gikorwa na kimwe yakoze kigize icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Yasabye urukiko ko rwategeka agakurikiranwa ari hanze kuko nta mpagarara yateza, yahagarika ibiganiro byo kuri YouTube agakomeza ivugabutumwa mu itorero gusa. Yerekanye ko ibyagezweho mu iperereza bidahagije ndetse akaba yemera gutanga ingwate y’umutungo we.

Nibishaka yabwiye Urukiko ko atatoroka ubutabera ngo kuko n’aho afungiwe yatangije umushinga wo gufasha abana badasurwa kandi bizwi na Polisi y’Igihugu, bityo ko azanakomeza kubikora na nyuma yo gufungurwa.

Nyuma y’impaka ndende, Perezida w’Iburanisha yapfundikiye urubanza, icyemezo kikazasomwa ku wa 9 Gashyantare 2024 saa Munani z’amanywa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress