Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Daniel Svensson yashyize hanze indirimbo yuje ubusizi butsindagira Imbabazi z’Imana mu bantu-Video

Umuramyi Daniel Svensson umwe mubanditsi beza u Rwanda rufite muri Gospel akaba yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise “IMBABAZI ZAGUTSE”,irimo amagambo y’ubusizi bukomeye.

Daniel Svensson azwiho kugira impano aremanye zo guca bugufi no kuba umujyanama mwiza kuri benshi akaba ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana.

Nkuko twabivuze ni umwe mubanditsi beza u Rwanda rufite akaba anafite impano nyinshi ariko kuririmba bikaba ariyo impano iyoboye izindi dore ko ariyo mpano yamuhaye kuba inyenyeri muri rubanda.

Uyu ni Umuramyi Daniel Svensson washyize hanze indirimbo yuje ubusizi butsindagira Imbabazi z’Imana mu bantu

Aganira na IYOBOKAMANA uyu muramuo yagize ati”Kuba narise cyangwa naranditse indirimbo IMBABAZI ZAGUTSE ni ihumekerwa rituruka kumbaraga zo gucungurwa.Hari imbabazi hakaba n’Imbabazi zagutse,imbabazi z’Imana ziragutse kuko yazihaye Bose ntacyo ishingiyeho uretse kuzakira.

Yakomeje avugako Imana yonyine ariyo igira Imbabazi nk’izi zagutse.Ubwaguke bw’izi mbabazi nibwo bwonyine bwagize imbaraga zo kudutsindira icyaha kubw’ikinege cyagobotse kikitanga,kuba abagaragu bita agaciro kuba umwana w’Imana bifata ijambo”.

Iyi ndirimbo imbabazi zagutse ikaba irimo umukobwa witwa Tuyishimire Lucie akaba ari umukobwa ufite ijwi ryiza kandi ufite impano yo kuririmba akaba ari n’umwe mu nkingi zimbere muri Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge.

Umwihariko wuyu mugabo Daniel Svensson mumyandikire ye nuko yandika amagambo y’abantu bakuru haba mumyaka no mu Mwuka.

REBA INDIRIMBO IMBABAZI ZAGUTSE Y’UMURAMYI DANIEL SEVENSSON:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress