Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuhanzi David Tuganimana yifashishije abakinnyi ba Firime bakomeye mu ndirimbo inshimangira urukundo rw’Imana-Video

Umuhanzi David Tuganimana arakataje mw’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo akora abinyujije mu ndirimbo kuko nyuma yaho ashyiriye hanze indirimbo nka “Mungu Anakupenda” na Baraka ubu noneho yashyize hanze inshya yise “Urukundo rw’Imana ” igaragaramo abakinnyi ba Firime bakomeye hano mu Rwanda cyane bakina muri KILLAMAN EMPIRE.

Iyi ndirimbo Urukundo rw’Imana,Umuhanzi David Tuganimana aba aririmba avuga inkuru y’uburyo umugore yahindutse kubera amafaranga yumvikanisha ko urukundo rw’iki gihe rw’abana b’abantu rutarirwo aho aba ashaka gutanga isomo ryuko urukundo nyakuri rugirwa n’Imana yo mw’ijuru.

Ati:”Narirukanse, Naragerageje,Narategereje ndetse ndetse ndasenga ariko nzi neza ko urukundo rw’Imana rutazandekuraaa.

Umuhanzi David Tuganimana arakataje mu ndirimbo za Gospel zikoze mu njyana y’Injyaruwa

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA nyuma yo gusohora iyi ndirimbo uyu mukozi w’Imana yavuzeko iyi ndirimbo yayikoze ashaka kubwira abantu ko Imana ariyo ikundana urukundo nyarukundo kuko urw’abana b’abantu ruhinduka umunsi ku munsi . Ni indirimbo ifite iminota 4:59 ikaba iri mu njyana abenshi bakunze kwita “Injyaruwa”.

Umuhamagaro w’uyu muririmbyi ukaba warashibutse ku buzima bushaririye yanyuzemo. Uyu mugabo ufite umugore n’abana bane, yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amagepfo.

N’ubwo kugeza uyu munsi afite ababyeyi bombi ndetse n’abavandimwe barindwi, Tuganimana David ni umwe mu bakaranzwe n’isi nyuma yo gucikisha amashuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ubwo yaganiraga na Ihumure Tv, yatangaje ko icyatumye acikisha amashuri ari uko yangaga kuzaba umwarimu dore ko icyo gihe abantu benshi basozaga amashuri bagahita bakomereza ubuzima mu bwarimu.

Uyu mugabo bimwe mu byo atazibagirwa ni ugufungwa dore ko mu 2021 yaje gufungishwa na Se umubyara biturutse ku Mafaranga yibwe mu rugo iwabo. Muri iki kiganiro avugamo byinshi birimo uburyo yavuye iwabo muri Nyamagabe n’amaguru akaza i Kigali aje gushaka ubuzima.

REBA INDIRIMBO URUKUNDO RW’IMANA YA Umuhanzi :Urukundo rw’Imana By David Tuganimana VIDEO Official 2024:

https://youtube.com/watch?v=hRkePD005tM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress