Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church], Bishop Dr. Rugagi Innocent, yasabye abizera Yesu Kristo bose ko bakwiriye gukomeza icyo bafite ngo batacyamburwa n’ibihe bigoye dusohoyemo kandi ko bakwiriye kwirinda kuba abacamanza b’abandi asabira u Rwanda gukomeza kugira amahoro, ubumwe n’iterambere.
Ubwo yagaraniraga n’umuyoboro wacu wa YouTube witwa Iyobokamana TV, Bishop Dr Rugagi Innocent yahaye ubutumwa bukomeye abakristo aho yatangiye avuga ko uko wakomereka kose cyangwa se ugahura n’intambara nyinshi bitatuma ukomeretsa umuntu utaragize uruhare mu byakubayeho, ndetse avuga ko mu gihe hari mweneso wagukomerekeje ugomba kumwegera mugasabana imbabazi.
Yagize ati “Yesu yaravuze ngo utababariye mugenzi we nawe ntabwo azababarirwa ku munsi w’urubanza, rwose ntugacire abantu urubanza mu gihe nawe utaracibwa urubanza kuko ibi niyo umuntu ataba ari umukristo basi yagendera ku burere mboneragihugu agakurikiza ibyiza ubuyobozi bwiza bw’igihugu budutoza, kandi dukwiriye gukunda no gusengera igihugu hamwe n’ibihugu duturanye kugira ngo Imana itugwirize amahoro”.
Ati: “Kunda u Rwanda urusengere kandi usengere n’abayobozi bacyo kuko niyo utarukunda ariko uri umunyarwanda ntiwakihakana kuko niyo gakondo yawe rwose kandi hari abantu baba barindiriye kubona ibitari byiza ariko njyewe ndatangaza amahoro,ubumwe n’iterambere bikomeze bisagambe ku gihugu cyacu kiza Imana yaduhaye.”
Yashoje asenga isengesho ririmo amagambo akomeye agira ati:”Mana ndagushimiye ko unyumva kandi ugakora,muri aka kanya Ndasaba amahoro arambye ku gihugu cyacu n’ibihugu by’abaturanyi ku girango tubashe kugera ku ntego twahawe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu kandi ukomeze urinde itorero ryawe,abakozi bawe n’abanyarwanda muri rusange”.
REBA IKIGANIRO DR BISHOP RUGAGI YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV: