Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19, iteganyijwe ku wa 23-24 Mutarama 2024.
Umushyikirano ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze aho baganirira ku iterambere ry’igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka ndetse abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano y’uyu mwaka izibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 13 Mutarama 2024, rivuga ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 19, izaba yita ku kubaka “Urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’igihugu, ubumwe n’iterambere ry’urubyiruko.’’
Rikomeza riti “Uzaba kandi umwanya mwiza wo gutekereza ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu gihe twegereza ku Kwibuka 30 no guha urubyiruko ubushobozi bukenewe ngo rukomeze kuba ku isonga mu iterambere rirambye.’’
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye ku wa 27-28 Gashyantare 2023, muri Kigali Convention Centre. Yayobowe Perezida Paul Kagame.
Yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye barimo abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama wari umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.
Muri uyu mushyikirano habaye n’umwanya wo kwerekana uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo mu 2022 no gusinya amasezerano y’imihigo mishya.
Ibiganiro byatanzwe mu mushyikirano byibanze ku byavuye mu Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022; guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bwubakiye ku muryango no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 18 yafatiwemo imyanzuro ikora ku mfuruka zitandukanye zijyanye n’Ubuzima, Uburezi, Uburere mboneragihugu n’Imibereho myiza y’abaturage.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yashyizwe ku wa 23-24 Mutarama 2024