Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mu mboni ya Rev.Dr.Antoine Rutayisire ngiyi impamvu Congo ihoramo ibibazo

Rev.Canon.Dr Antoine Rutayisire yavuze ibintu bitatu bituma igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gihorana ibibazo, ndetse avuga ko umukiro wacyo n’amahoro yacyo bizagira ingaruka nziza Ku karere, ndetse na Africa yose muri rusange.

Uyu mushumba ibi yabivuze mu ntangiriro z’icyi cyumweru, ubwo yarimo yigisha mu itorero rya Four Square Church, aho yatangiye avuga ko zimwe mu mpamvu zituma Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ihorana ibibazo harimo n’imigisha Imana yahaye iki gihugu.

Yakomeje agira ati”Buriya Congo yari ifite amahirwe yo kuba ikigega cy’akarere, kuko mu bihugu byose bidukikije igira ubutaka bwera kuruta ibindi bihugu, kandi ibiti byiza byera imbaho ndetse namabuye y’agaciro hafi ya yose byose ubisanga muri Congo.

Dr.Antoine Rutayisire yakomeje avuga ko impamvu Satani akomeza guteza akavuyo muri Congo, Ari uko abizi neza ko iki gihugu kiramutse gitekanye byagira n’uruhare runini mu kwagura ubwami bw’Imana mu karere no kw’isi muri rusange.

Yakomeje avuga ko yizera ko umunsi umwe igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kizatekana, kuko hari icyo Imana yakivuzeho, kandi iteka Imana yo nubwo ibintu byaba ari bibi ibibyaza umusaruro.

Uyu mushumba kandi yasoje asaba Abakristo bose kujya basengera igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko umukiro wacyo ari umugisha ku karere ndetse na Africa muri rusange.

Yasoje agira ati”Niba utanakunda D.R.C ujye uyisengera cyane kuko hari icyo Imana yayivuzeho, kandi Amahoro yayo niyo ya Africa muri rusange”.

Powered by WordPress