Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ibara riragwira!! Papa Francis yategetse ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yategetse ku mugaragaro abasaseridoti kujya baha umugisha abakundana cyangwa abaryamana bahuje ibitsina.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byatangaje ko Papa Francis yasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza yageneye abapadiri, arebana n’uburyo bagomba kwitwara ku bantu bashaka guhabwa umugisha.

Muri iyi nyandiko harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina, kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.

Iyi nyandiko yasohotse kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 iravuga ko ariko abantu bakwiye gutandukanya umugisha uhabwa abakundana n’isakaramentu rihabwa abashakanye; kuko ryo rihabwa umugabo n’umugore hashingiwe ku miterere bavukanye.

Igira iti “Umugisha uha abantu uburyo bwo kongera icyizere bagirira Imana, gusaba umugisha ni urubuto rwa Roho Mutagatifu rukwiye kubungabungwa, ntirubangamirwe.”

Papa Francis, muri iyi nyandiko, yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu mwanya w’ibyaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika yari ifite amahame yo mu 2021 abuza abashumba guha umugisha abahisemo gukundana no kuryamana bahuje ibitsina, ndetse bamwe mu bayoboke bayo bari bararahiriye kuyakomeraho kuko ngo “Imana ntiyaha umugisha icyaha.”

Iyi nyandiko nshya ya Papa Francis yatumye James Martin uharanira uburenganzira bw’abakundana n’abaryamana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika abyina intsinzi, akaba ahamya ko ari ikimenyetso cy’uko hari benshi bifuzaga izi mpinduka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress