Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yazamuye amarangamutima y’abanyamuryango ba Women Foundation Ministries kubera amagambo akomeye yavuze ku mushumba mukuru wabo Apotre Alice Mignone Kabera aho yavuzeko ariyo ntumwa iruta izindi mu Rwanda ndetse ko ari umubyeyi udaheza abataragiraga shinge na rugero.
Ibi uyu muhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yabivuze ku mugoroba wo kuwa 16 Ukuboza 2023 ubwo yari yitabiriye igiterane yari yatumiwemo muri Women Foundation Ministries ku Kimihurura gifite insanganyamatsiko igira iti:”Kuko umwami Imana izantabara”kikaba kiri busoze kuri iki cyumweru kuko cyatangiye kuva kuwa 15-17 Ukuboza 2023.
Apostle Mignone Kabera yavuzweho ibikomeye n’umuhanzi Theo Bosebabireba
Ubwo yarahawe umwanya wo kuririmba ,Theo Bosebabireba yabanje gufata umwanya wo kuvuga amagambo yuje ishimwe kuri Apotre Mignone Kabera ati:”Ntari naririmba indirimbo nimwe ni munyemerere mbanze nshimire Imana inyemereye guhagarara aha hantu kuko ni iby’agaciro gakomeye kandi ndakazi neza ndanagasobanukiwe ariko by’umwihariko ndashimira cyane Apotre Mignone Kabera”.
Bosebabireba yakomeje avugako ibintu agiye kuvuga yabitekereje kuva igihe yaherewe ubutumire maze atangira arwana nabyo yumva ntaziyumanganya atabivuze igihe azaba yaje ati:”Njyewe mu myaka irenga 15 maze nkorera Imana umurimo wo kuyiririmbira nahuye n’abitwa abashumba,Aba Apostles ,aba Bishops n’abandi ariko icyo nagambiriye kuvuga nuko mu bitwa Aba Apostles namenye Apotre Mignone Kabera namumenye muba nyuma ariko niwe mukozi w’Imana nabonye ugira urukundo kuruta abandi kuberako abandi mbazi amazina ariko nkaba ntarahagarara aho bahagaze ndetse benshi sindanakandagira mu nsengero zabo.
Theo Bosebabireba yakomeje abwira abakristo bari muri iki giterane ko Alice Mignone Kabera usibye no kuba intumwa y’Imana ahubwo ari n’umubyeyi kuko abantu bajya bahagarara ku gatuti kiwe usibye umutima wa kibyeyi harimo benshi batari babikwiriye nkanjye.
Amaze kuvuga aya magambo kuri Apostle Mignone Kabera ,Bosebabireba yabasangije ubuhamya bw’uburyo Imana yamuhaye imodoka ndetse ko akurikije amashimwe yagiye yumva abantu bavuga kubijyanye no kujyenda mu ndege ko nawe ayo mashimwe bayahuriyeho kuko iyo yibutse ko yahoze asunika ingorofani none umurimo w’Imana ukaba waratumye asigaye agenda mu ndege ari ishimwe rikomeye ku Mana.
Atebya cyane,Bosebabireba yagize ati:”Ubu ngiye kuzahimba indirimbo ivuga ko ingorofani yahinditse indege.Yasoje aririmba indirimbo harimo iyo yise ngo Bazaruhira ubusa,Ingoma ndetse na Ikifuzo n’izindi zitandukanye.
REBA HANO UKO THEO BOSEBABIREBA YASHIMYE CYANE APOSTLE ALICE MIGNONE KABERA AKANABATARAMIRA: