Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023, munzu y’imyidagaduro ya ”Intare conference Arena” Gisozi habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe”God First Edition 2” cyateguwe na Drups Band, aho cyatumiwemo bamwe mu baramyi bakomeye hano mu Rwanda ndetse n’umuramyi Nomthie Sibisi wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo .
Kw’isaha ya saa munani nibwo itsinda ry’abaramyi ryari rigeze ku rubyiniro maze batangira kuramya no guhimbaza Imana mu indirimbo zitandukanye maze abakristo buzura umwuka barasirimba karahava .
Umuyobozi w’ibitaramo Gatabazi Fidelle ku isaha ya saa cyenda nibwo yahaye ikaze abitabiriye iki gitaramo maze abasabira umugisha, nyuma gato yahamagaye umuramyi neema Jeane maze asengera abitabiriye igitramo bose aho yabasabiye umugisha abizeza ko bagiye kuramya bakanahimbaza Imana mu mbaraga z’Imana . .
Kw’isaha ya saa cyenda Itsinda rya New Melody ryahamagawe ku ruhimbi maze mu majwi meza baririmba zimwe mu ndirimo zabo zakunzwe zirimo”Uhembuwe, ibyo wakoze n’izindi zitandukanye” mu gihe cy’Iminota 30 bamaze ku ruhimbi bahembuye imitima ya benshi cyane .
Nyuma ya New Melody hakurikiyeho itsinda rya True Promises rimwe mu matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda, aho mu majwi meza nabo baramije Imana bigatinda binyuze mu ndirimbo zirimo”Mana uri imbaraga” n’izindi nyinshi zishimiwe muri iki gitaramo. .
Ahagana I saa kumi n’imwe itsinda ry’abaramyi bo mu gihugu cy’Uburundi rya ”Best Sounds Band” rigizwe n’abasore n’inkumi bafite amajwi ahebuje cyane nabo bakiriwe ku ruhimbi, maze mu ndirimbo zabo zitandukanye no mu mbyino gakondo ndetse n’izindi mbyino zitandukanye baramije Imana barahimbaza kuburyo bavuye ku ruhimbi abantu bakibanyotewe.
Nyuma ya Best Sounds Band Itsinda rya Drups Band ari naryo ryateguye igitaramo cya God First ryahamagawe kuza ku ruhimbi, maze mu myambaro myiza cyane. Iri tsinda ryahereye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iziri mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse nizo mu rurimi rw’izulu.
Mu ndirimbo zabo zisanzwe baririmbye bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru gusa sizo zonyine baririmbye kuko hari ni zindi basubiyemo zo mu rurirmi rw’ikizulu ari nazo bakunda gukora cyane, bikaba biri no byatumye umuramyi Nomthie Sibisi yemera kuza gutaramana nabo mu Rwanda .
Muri iki gitaramo Umukozi w’Imana Pastor Hortense niwe wigishije ijambo ry’Imana aho yasabye urubyiruko rwose rwari rwaje rwitabiriye iki gitaramo ko Yesu akirukeneye rukwiye kwitandukanya n’ibibi byose, aho yavuze ko ariko kuramya Imana nyakuri.
Uyu muvugabutumwa yakomeje avuga ko nubwo insengero zuzuye abantu, ariko ko Yesu akeneye abantu babaho kubwe ku rwego bakemera no gupfa.
Yasoje yibutsa abitabiriye iki gitaramo ko bakwiye kujya bakorera Imana bakiri bato, kuko igihe kigera umuntu agasaza aho atagifite imbaraga z’umubiri.
Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana itsinda rya Drups Band bongeye kugaruka ku ruhimbi baririmba izindi ndirimbo zigera kuri eshanu ziri kuri Album yabo zirimo ”Nimwumve mbawire” imwe mu ndirimbo zishimiwe cyane muri iki gitaramo.
Ahagana ku isaha ya saa mbiri n’igice nibwo Nomthie Sibisi yakiriwe ku ruhimbi, maze mu ijwi ryiza cyane afasha abitabiriye iki gitaramo kuramya Imana, binyuze mu ndirimbo ze ziganjemo ururimi rw’ikizulu.
Nomthie Sibisi yamenyekanye muri Joyous Celebration ariko aza kuvamo akora umuziki ku giti cye.
Nomthie Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto, akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo “UJesuLo yasohoye mu 2018, “Unkulunkulu”, “Ngowele Uyingowele”, “My God”, “My Heart My Experience” yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.
Ahagana ku isaha ya saa tatu n’iminota micye nibwo Dominic Ashimwe yageze ku ruhimbi maze aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo”Ashimwe, Ndishimye” n’izindi zitandukanye zishimiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo.
Ku isaha ya saa tatu n’iminota 50 nibwo Fidelle Gatabazi wayoboye iki gitaramo yashyizeho umurishyo wanyuma, aho yashimiye abacyitabiriye ndetse ashimira by’umwihariko itsinda rya Drups Band ryagize iri yerekwa.
Mugisha Patrick wagize iyerekwa ryo gushinga iyi Drups Band yashimiye abamufashije bose yaba mu buryo bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo bitandukanye. Byumwihariko yashimiye abo bafatanya mu itsinda rya Drups Band.
Yagize ati”Abo tubana muri Band iteka mbabwira ko mbakunda, kuko dufatanya byose”.
Ni ku nshuro ya 2 iri tsinda ryari rikoze igitaramo kiremereye, aho mu mwaka wa 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyari cyiswe”God First Edition One” aho cyari cyabereye muri Bethesda Holy Church, icyo gihe bari bafatanije na James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi. icyo gitaramo cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo zirimo “Afite imbaraga Yesu”.
Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo “God First Edition 2”