Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo muri Intare conference Arena-Gisozi habere igitaramo cyiswe ‘GOD FIRST Edition 2’ cya Drups Band cyatumiwemo abaramyi batandukanye barimo na Nomthie Sibisi waturutse mu gihugu cy’Africa y’epfo.
Nomthie Sibisi umaze iminsi mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri taliki ya 29/11/2023 nibwo yatangiye gukorana imyitozo (Practice) n’itsinda rya Drups band bazanafatanya mu gitaramo.
Ni imyitozo yaranzwe n’ibihe bidasanzwe birimo kunonosora amajwi y’abaririmbyi, kunoza ibijyanye n’imicurangire ndetse no kuvuga neza amagambo y’indirimbo by’Umwihariko iziri mu rurimi rw’ikizulu dore ko atari ururimi rusanzwe rukoreshwa mu Rwanda.
Mu myitozo kandi Nomthie Sibisi nk’umuhanzi ufite inararibonye yanyuzagamo akaganiriza drups band abaha inama n’impuguro zigomba kuranga umuririmbyi mwiza n’umuramyi mwiza.
Tuganira na bamwe mu bagize itsinda rya Drups band batubwiye ko bishimiye cyane kubona Sibisi ari kuririmbana na bo. Umwe yagize ati “Twishimye cyane kuba twabonye Sibisi nyuma y’igihe kinini tumutegereje ndetse twari dufite amatsiko yo kumubona aririmba amaso kuyandi, Aririmba neza cyane”
Yakomeje agira ati” Twamwigiyeho byinshi kuko arimo kugenda atwigisha kuririmba neza ndizera ko bizazamura urwego rwacu rw’imiririmbire. Ni umuntu mwiza ubonako twamaze kuba inshuti byose abikorana ubushake n’urukundo.”
Babajijwe n’iba ntabwoba bagize bw’uko Sibisi ashobora guhindura ibintu byinshi mu ndirimbo ze bitoje mbere, bagize bati “Twari dufite ubwoba ko naza azahindura byose kuko twabanje gukora imyitozo adahari kandi indirimbo ze ndetse na Zulu muri rusange zirakomera ariko yakosoyemo utuntu ducye rwose yishimiye uburyo twabikoze neza.”
Ku ruhande rwa Nomthie Sibisi na we yashimye ubuhanga bwa Drups Band ndetse abasaba gushyiramo imbaraga no gukomeza gukora Imyitozo myinshi kuko umuririmo wo kuririmba usaba ubushake bwinshi.
Mu isozwa ry’iyi myitozo Drups band yatunguje Sibisi umutsima (Cake) wo kumwereka ko bamwishimiye kandi bamukunda, maze bawusangira bari mu byishimo.
Igitaramo God First edition ya kabiri kizaba tariki ya 03 Ukuboza 2023 muri Intare Conference Arena yo ku Gisozi aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw Ahasanzwe ,10.000Frw VIP, 20.000Frw VVIP na 50.000Frw.