Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kamonyi:Comfort my People Ministry yashimangiye ivugabutumwa rya Kora ndebe iruta Vuga numve yongera inzu imaze kubakira abatishoboye-Amafoto

Comfort my People Ministry umuryango w’ivugabutumwa urangwa cyane n’ibikorwa byo gufasha abababaye yatashye inzu yasaniye umukecuru utishoboye witwa Speciose Mukantagengwa utuye mu mudugudu wa Cyinkeri, Akagari ka Bitare, mu murenge wa Karama, mu Karere ka Kamonyi.

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro ikaba yiyongereye kubindi bikorwa byinshi by’ubugiraneza bakoze hirya no hino mu gihugu haba gutanga ubwisungane mu kwivuza,kugaburira imiryango itishoboye no kuyoroza amatungo magufi nkuko baherutse kubikora muri aka karere ka Kamonyi baba ibiribwa imiryango 30 yabatishoboye barokotse Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994,Ibi byose n’ibindi byinshi bakoze mu turere Nka Burera n’ahandi jatandukanye bibumbiye mu ntego igira iti “Mw’ivugabutumwa Kora ndebe ikwiriye kuruta cyane vuga numve”.

Uyu muhango witabiriwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Cyinkeri, hari kandi n’intwaza 6 zo mu murenge wa Karama, Perezida wa Ibuka muri uyu Murenge ndetse n’ubuyobozi bw’uyu  Murenge bwari buhagarariwe n’Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi Bwana Mbonigaba Jean Pierre n’abandi bayobozi.

Ku ruhande rw’umufatanya bikorwa Comfort my People ari nawo watanze iyi nkunga, hari Pastor Willy Rumenera Umuyobozi Mukuru wa Comfort my People mu Rwanda no ku Isi ndetse n’Itsinda ry’abakozi ba Comfort my People Rwanda.

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Karama Bwana Fabien Nsabimana yavuze ko yashimiye byimazeyo iyi Ministeri Comfort my People Rwanda ku bw’ubufatanye mu guha icyizere cyo kubaho ku munyamuryango wa Ibuka, Speciose Mukantagengwa.  

Yashimiye Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati “Ubu dufite icyizere cyo kubaho kuko dufite ubuyobozi butwitaho burangajwe imbere na Paul Kagame wayoboye Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yakomeye avuga ko nubwo bari basigaranye intwaza 8 mu murenge wa Karama imwe ikaza kwitaba Imana kubera uburwayi, abandi 7 basigaye bitabwaho n’ubuyobozi kandi icyizere kirahari ko bazabaho neza ndetse bagasaza neza kuko ubuyobozi ndetse n’uyu muryango wa Gikristo Comfort my people waberetse urukundo. 

Yashimiye uyu muryango ndetse awusaba gukomeza kuba urumuri. Yagize ati “Ibikorwa byanyu byaguke kandi muzafashe n’abandi mbifurije gukomeza kuba urumuri rw’isi.” 

Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Karama ari nawe wari umushyitsi Mukuru uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta n’Akarere ka Kamonyi Bwana  Mbonigaba Jean Pierre yavuye imuzi uko ibikorwa byose byagenze.

Yashimangiye ko yari gahunda y’umurenge yari yarateganyijwe mu gishimangira gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA” hakaba harateganyijwe iyi gahunda yo guha amaboko intwaza ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze ko mu ntwaza 6 bahisemo Speciose Mukantagengwa baramusura ndetse basanga akwiriye gusanirwa inzu ye maze ku nkunga y’umufatanyabikorwa Comfort my People bashobora kubigeraho kandi ibikorwa byo gusana iyi bigenda neza.

Yagize ati “Uyu mubyeyi nahumure ubuyobozi buzakomeza kumuba hafi kuko dufite n’abafatanya bikorwa beza”. Yakomeje yizeza intwaza zose muri uyu murenge wa Karama ndetse abamenyesha ko ubuyobozi bwabazaniye n’ibiribwa bityo nyuma y’uyu muhango bakaza kubisaranganya nk’uko basanzwe babikora mu rukundo. 

Mukecuru Speciose Mukantagengwa wagenewe iyi nkunga ibyishimo byamurenze maze aterura ijambo n’ikiniga kibyishimo ati “Mana yanjye ubu buyobozi bwanyitayeho nukuri Kagame ni umubyeyi nimusubira Kigali mumuntahirize”.

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’umurenge n’ubwa Ibuka bwamusuye bukeye bugatangira imirimo yo kumusanira inzu yari iri mu manegeka. Yagize ati “Nagiye kubona mbona bazanye imodoko y’amabuye umucanga n’isima batangira kunyubakira birandenge nkajya nibaza nti ‘ese nanjye ndi uwo kwitabwaho bene aka kageni?” 

Yashimiye umuryango Comfort my People ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta budahamwema kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  


Speciose yasazwe n’ibyishimo ku bw’igikorwa cy’urukundo yakorewe cyo gusanirwa inzu

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge Bwana Alfred we yashimiye abafatanya bikorwa babo Comfort my People ndetse yibutsa abitabiriye uyu muhango ko bitarangiriye aho ahubwo ko uyu murenge uzakomeza gukorana n’aba bafatanyabikirwa. Yagize ati: “Ibi bikorwa bizakomeza”. 

Umuyobozi wa Comfort my People, Pastor Willy Rumenera yashimiye Leta y’u Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira icyizere no kwiringira ko abacu batababarutse bicaye aheza mu Ijuru kandi ntakabuza tuzababona 

Yashimangiye ijambo rikomege ry’urukundo ndetse abasaba gukundana birushijeho bakabigira intwaro yo gutsinda umwanzi wakoresheje urwango. Yagize ati “Numvise ubuhamya bwanyu n’uburyo dukundana birandenga.

Nyabuneka mukomeze gukundana ndetse urukundo murugire intwaro ikomeye yo gutsinda umwanzi waduteje urwango ndetse nimukundana Imana izategeke imigisha yose kubazaho kuko ahari urukundo haba isoko y’imigisha” 

Abitabiriye uyu muhango wo gushyikiriza Intwaza Speciose Mukantagengwa inzu yasaniwe, basusurutse ndetse bishimira ibyiza byagiriwe mugenzi wabo. Uyu muhango watangijwe n’indirimbo y’amasengesho, usozwa mu mbaraga z’isengesho ryayobowe na Pastor Willy Rumenera.

Ni gutya iyi nzu yari imeze mbere y’uko isanwa na Comfort My People

Barayisannye ihinduka nshya bikora ku mutima w’abaturage barimo na nyirayo

Bashimye igikorwa cy’urukundo cyakozwe na Comfort My People Ministry

Pastor Willy Rumenera Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People Ministry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress