Reverence Worship team yo muri Eglise Methodiste Libre au Rwanda muri Paroisse ya Kicukiro yahembuye abitabiriye igitaramo ‘Muri Kristo Yesu’ cyagaragayemo Ubwiza bw’Imana no Guca bugufi.
Iki gitaramo Reverence Worship team yanamurikiyemo indirimbo yabo nshya bise “Muri Kristo Yesu” cyari gifite intego yo muri Bibiliya mu gitabo cy’Abefeso 2:10.
Muri iki gitaramo Reverence Worship team yafatanyijemo na Korali Narada, Korali Ibyiringiro, Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Elayone music hamwe n’Umuhanzi Dominic Nic.
Ku isaha ya saa munani n’igice igitaramo cyari gitangiye Reverence Worship team irirmba zimwe mu ndirimbo zayo zakunzwe zirimo ‘Muri Kristo Yesu’ ‘Yesu ba muri nge’ hamwe n’izindi ndirimbo z’abandi baramyi batandukanye.
Izi ndirimbo zose hamwe n’izandi makorali zafashije abitabiriye iki gitaramo guhembuka mu mwuka ndetse no gukomeza kwegerana n’Imana.
Itsinda rya Elayone music rifite abakunzi benshi kubera Ingabire yo kuramya Imana bafite, ryaramije Imana mu ndirimbo zabo zakunzwe zirimo ‘Ndi hano mwami’ ‘Iyo uvuze biraba’…
Ku isaha ya saa Kumi nibwo Rev BIZIMANA Seth wa Conference ya Ruhengeri yigishije Ijambo ry’Imana ryagarutse ku ntego y’iki gitaramo maze asobanurira abantu icyo kuramya Imana nyakuri ari cyo ndetse ababwira ko Imana ireba umutima w’umuntu. Ibi byatumye abantu bakubita amavi hasi basaba Imana imbabazi kubwo kutayiramya uko bikwiye ndetse bayisaba n’imbaraga zo kuyikorera bayitinya.
Ku isaha ya saa Kumi n’imwe Dominic Nic yagiye kuruhimbi agaragarizwa urukundo rukomeye mu ndirimbo ze zakunzwe ari zo: ‘Nubwo byari bikomeye’ ‘Uwiteka ashimwe’ ‘Nemerewe kwinjira.’
Ntawukuriryayo Frederic umuyobozi wa Reverence worship Team yavuze ko icyi ari cyo gitaramo cya mbere bakoze nyuma ya Covid 19, anashimira Imanako yababashijshije gukora iki gitaramo.
Yavuze ko ubwo bateguraga iki gitaramo batekerezaga ko ari igitaramo cyoroshye gusa nyuma baza kubona ko gikomeye aho satani yagiye abagabaho ibitero bikomeye ndetse bamwe barimo uyu muyobozi bakora Impanuka abandi bararwara ariko Imana iza kubarengera babona ko ukuboko k’Uwiteka Kuri kumwe nabo.
Reverence worship Team yamaze imyaka icumi itagira izina, uyu muyobozi yavuze ko ibi byatumye babanza gushaka izina ndetse no gukora ibikorwa bifatika kugirango birenga urusengero bijyere no hanze yarwo.
Aha yavuzeko nyuma yo kwitwa izina batangiye kwandika no gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho ubu bafite indirimbo 6 z’amajwi n’amashusho ariko hakaba hamaze gusohoka indirimbo 4 doreko iya 4 yasohotse ku munsi w’igitaramo nyir’izina. Abajijwe ku byerekeye gukora Launch yavuze ko babiteganya mu mwaka wa 2025.
Reba amwe mu mafoto yaranze igitaramo ‘Muri Kristo Yesu’:
Reba indirimbo ‘Muri Kristo Yesu’ ya Reverence Worship Team:
One Response
Imana Ibakomeze