Apôtre Alice Mignone Kabera wishimiwe bikomeye mu gihugu cya Canada yabwiye abagore batuye mu mujyi wa Ottawa kujya bubaha Imana nubwo baba batarasubizwa.
Ibi Apôtre Alice Mignone Kabera,Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minisitries, akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church yabitangarije mu giterane cy’ivugabutumwa ry’iminsi 3 ari gukoresha Abanyamuryango ba Women Foundation batuye mu gihugu cya Canada kiri kubera mu mujyi wa Ottawa.
Mu kugaragaza ibyishimo n’umunezero n’urukundo abanyamuryango ba Women Foundation Ministries bakunda Imana n’umushumba wabo baserutse bambaye imyenda yera kuburyo muri Salle iri kuberamo iki giterane warebagamo ukahira ngo ni Abamarayika bahakoraniye.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti”Ni njye wa mugore”. Aha uyu mushumba nibwo ubwo yagitangizaga ku munsi w’ejo kuwa 17 Ugushyingo 2023, yifashishije urugero rwa Hana ugaragara muri Bibiliya wakomeje kujya kwambaza Imana nubwo atari afite urubyaro.
Apôtre Alice Mignone Kabera,Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minisitries, akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church
Yakomeje agira ati”Ujye ukomeza ukore ibyo wakoraga, ujye ukomeza ukiranuke; ujye ukomeza ube mu nzu y’Imana kugeza igihe iguhaye igisubizo cy’ibyo uyisaba”.
Ap.Mignone Kabera yakomeje yifashisha urugero rwa Hana wasubiye i Shiro agiye gushimira Imana ko yamuhaye umwana, avuga ko natwe mu bibazo bya buri munsi ducamo iyo tudacogoye tugakomeza gukiranuka twirinda ibyaha, umunsi umwe Yesu ahindura amateka y’umuntu.
Uyu mushumba yabwiye abitabiriye iki giterane umunsi wacyo wa mbere ko amahoro tubonera muri Kristo Yesu nta handi hantu twayakura, ndetse ko ntacyo twabasha kuyagura kandi ko ari we wenyine ubasha gukora ibintu byananiye ikiremwamuntu.
Yagize ati”Umugabo wawe nubwo yaba agukunda ariko ntiyaguha urubyaro mu gihe warubuze, ntiyaguha amahoro utayfite ariko Yesu we ibyo byose abasaha kubikora”.
Apotre Mignone Alice Kabera ni umwe mubashumba bafatiye runini umuryango nyarwanda kuko ishyaka n’umuhati we mw’iyubakwa ryawo binyuze muri minisiteri y’ivugabutumwa yashinze yise “Women Foundation Ministries” bigaragarira buri wese doreko aherutse no kubishimirwa na Nyakubahwa Madame Jeanet Kagame ubwo yari yitabiriye isozwa ry’igiterane ngarukamwaka bise ngo “Abagore twese hamwe” cyari cyabereye muri Kigali Convetion Center.
Kurikira inyigisho yose ya Ap.Mignone ku munsi wa mbere w’iki giterane:
Mw’itangira ryiki giterane abakitabiriye bari bambaye Imyeru ubona Salle yuzuye urwererane
Apôtre Mignone Kabera yeretswe urukundo rukomeye muri Canada asaba Abakristo gukiranuka no mu gihe batari bagera kubisubizo
Amafoto:Women Foundation Ministries