Kuwa 02 Ugushyingo 2023,Rev.Pasiteri Ndayizeye Isaie ,umushumba mukuru wa ADEPR yatangije ku mugaragaro amasengesho y’iminsi 4 ahuje abanyamasengesho baturutse mu bihugu birindwi byo muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba,uyu mushumba akaba yavuzeko yaba ububyutse,umwuka wera n’amahoro n’ibindi byifuzo byose bari gusengera Imana izabisubiza bivanye n’ikigero cyo kuyumva no kuyumvira buri wese agezeho.
Abanyamasengesho bakabakaba ibihumbi bitatu ubariyemo abakristo benshi bo muri ADEPR hano mu Rwanda n’abandi baturutse mu Matorero y’Abapentekote mu bihugu birindwi byo muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba n’abahandi nka Ethiopie na Zambia, bahuriye mu Rwanda mu rurembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya ADEPR Nyarugenge,aho bari gusengera ububyutse mu matorero yabo n’amahoro muri ibi bihugu bigize aka karere .
Ibihugu byitabiriye aya masengesho ni ibyibumbiye mu muryango witwa UKIAMKA (Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekosti ya Afrika ya Mashariki na Kati) ari byo Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, RDC, Sudani y’Amajyepfo,Ethiopie n’u Rwanda n’abandi bashyitsi baturutse mu bihugu by’Iburayi cyane nka Sweeden,Norvege na Finland byababyaje ubutumwa bwiza.
Aya masengesho yatangiye kuri uyu wa 02 akazarangira ku cyumweru cyo kuwa 04 Ugushyingo,ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuriro wa Pentecote uhore waka kugicaniro ntukazime”(Abalewi 6:5).
Buri gihugu cyagiye cyohereza itsinda ry’abanyamasengesho baherekejwe n’abayobozi b’amatorero ya Pentecote.Mu Rwanda na ho hitabiriye abanyamasengesho, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, abashumba b’indembo ndetse na bamwe mu bashumba ba paruwasi.
Usibye gusengera ibyifuzo nk’ububyutse no gusaba Imana ngo umuriro wa Pentecote uhore waka ntukazime mu matorero y’aba pentecote bo muri aka karere,ibihugu byitabiriye biri gufata umwanya uhagije wo gusengera amahoro mu bihugu byabo ibihugu byitabiriye n’umugabane wa Afuruka ndetse no kw’isi yose muri rusange.
Mu rwunge rw’amasengesho mu ndimi zitandukanye z’aho baturutse, amarira no gutakambira Imana kw’abayumbe b’Abanye- Congo n’Abanya-Tanzania, ibi byifuzo byose n’ibindi bitandukanye biri gusengerwa kandi bakizera ko Imana itabuze kumva gutaka no kuniha n’amarira baririye i bihugu byabo n’amatorero .
Pasiteri Ndayizeye Isaie,Umushumba mukuru w’itorero ADEPR ubwo yatangizaga ku mugaragaro igiterane cy’aya masengesho yabwiye abitabiriye ko kugira ngo Imana yumve kandi izasubize ibi byifuzo byose bazasengera muri iki giterane aruko bashyira imbere kuyumvira.
Yagize ati:”Kuva mw’itangira ryo kuremwa,Imana ikintu yahaye umuntu iranakimusaba ni Ukuyumvira kuko ikiganiro cya mbere yagiranye nawe,mu mategeko yamuhaye yaramubwiye ibi ntuzabikore mbega yasabye umuntu kumvira icyo Imana imubwira bityo imbogamizi ikunda kubaho cyane mu minsi turimo ni uburyo abantu bataba bashaka kumva Imana ahubwo baba bashaka kuyumvisha bikagera no kurwego bumva bashyiramo imbaraga mu kuyibwira ko ikwiye kumva no kwemera ibyo bashaka kuruta ko bo bemera ibyo Imana ishaka”.
Ati:”Muri aya masengesho ndabifuriza kumvira Imana kuko kuyumva no kuyumvira biduhesha umugisha naho kutayumvira bikazana akaga kuko n’ibibazo byinshi abantu bagira bitandukanye bishingira kukuba hari igihe umuntu yakoze ibinyuranyije nibyo Imana yashakaga bityo kugira ngo Imana tuyumvire biradusaba kuyumva”
Uyu mushumba yahishuriye abitabiriye iki giterane cy’amasengesho ko impamvu ikomeye ituma Imana isaba abantu kuyumva no kuyumvira ariko ntibabikore aruko umurimo satani akora uwambere ukomeye nuwo kubuza umuntu kumva no kumvira Imana kandi awumazemo imyaka myinshi kuva igihe ashuka adamu na Eva mu ngobyi ya Edeni ababuza kumvira ibyo Imana yari yarabategetse.
Aya masengesho yakomeje Ku munsi wayo wa 2 mu minsi 4 agomba kumara akomeje guhuza abaturutse mu matorero ya Pentekote yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (UKIAMKA) n’abaturutse mu bihugu by’Uburayi byababwirije Ubutumwa Bwiza.Ubutumwa bwatanzwe cyane kuri uyu. munsi wa kabiri ni ubusaba abantu “gukunda gusenga, bikaba ubuzima bwa bo.
Umuryango wa UKIAMKA ugizwe n’ibihugu byabyajwe ubutumwa n’abamisiyoneri bo muri Suède harimo n’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR.
Aya masengesho Ari kwitabirwa n’abantu benshi cyane bavuye mu bihugu bigize UKIAMKA n’abakristo benshi Bo muri ADEPR mu Rwanda