Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kuki iyo idini ryubatse amashuri bitaba ikibazo,Pasiteri yakaka amaturo induru zikavuga ?-Rev.Dr.Antoine Rutayisire

Amadini n’amatorero ni bimwe mu bintu bigira uruhare mw’iterambere ry’igihugu aho usanga uruhare rwabo rugaragarira mu bikorwa Remezo bitandukanye nk’amashuri,Ibitaro no gufasha abatishoboye n’ibindi byinshi aha bikaba byibazwa impamvu iyo itorero rikoze ibi bikorwa nta nduru ivuga ahubwo ikavuga iyo Pasiteri yatse abakristo Amaturo yo gukora ibi.

Muri iyi minsi ikibazo cy’amaturo ni kimwe mu byarikoroje yaba ku mbuga nkoranyamabaga, ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu, aho ahanini byasembuwe n’itabwa muri yombi rya Apotre Yongwe watwe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi muntu hakoreshejwe uburiganya.

Mu kiganiro aherutse kugirana na shene ya (Youtube) ya (Nkunda Gospel), Dr Antoine Rutayisire avuga urwego rwa Leta ruramutse rufungiye umuntu gufata amaturo byaba ari akarengane, kuko nta torero na rimwe ridafata amaturo.

Mu magambo ye yakomeje avuga ko atumva ukuntu wabuza umu Pasiteri gufata amaturo kandi byanditse mu myizerere.

Yagize ati”Nta mu Pasiteri nari numva wafashe abakristo ngo abazane mu rusengero ku ngufu, kandi n’amaturo ntawe baturisha ku ngufu atabishaka”.

Uyu mushumba yavuze ko akenshi bimutangaza iyo yumvishe hari inzego za leta zivuga ngo aba Pasiteri ntibagafate amaturo, nyamara iyo itorero ryubatse nk’amashuri byo ntibibe ikibazo.

Mu magambo ye yagize ati”Sindumva bavuga ngo kuki mwubatse amashuri; kuki mwarihiye abana amashuri”?.

Dr.Antoine Rutayisire yasoje avuga ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemerera Abanyarwanda gusengera mu myizerere bahisemo, kandi ko iyo wahisemo gusengera ahantu batanga amaturo uba ugomba kuyatanga.

Ikindi uyu mushumba yasoje avuga ko ikibazo cya Ap.Yongwe gikwiye guharirwa ubutabera, abantu bakabanza bakamenya neza ibyo aregwa kuko bishobora kwitwa ko azira amaturo ariko akaba azira ibyaha yakoze yitwaje Ituro kuko simpakanako hari bamwe mubashumba babikoreramo amakosa.

Kurikira ikiganiro cyose cya Antoine Rutayisire:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress