Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagiye bishegesha Itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero barimo 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayirangije.
Ibibazo bya ADEPR byamaze imyaka myinshi ari agatereranzamba kugeza muri 2020 ubwo RGB yinjiye mu bibazo byayo, ngo bacukumbure inkomoko y’imungu yayishegeshaga.
Byasaga n’ibyamaze kuba ibisanzwe kumva induru muri ADEPR kubera ibibazo by’ingutu bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi, ndetse bamwe bagiye bava mu myanya barimo bajyanwa muri gereza.
Ibi byatumye mu 2020, RGB ifata icyemezo cyo gushyiraho komite yayoboye manda y’inzibacyuho, ihabwa inshingano yo gutangiza amavugurura aganisha ku iyubahirizwa ry’amategeko.
Muri 2021 manda y’inzibacyuho yari yashyizweho yarangiye hatorwa ubuyobozi bufite umukoro wo gukurikiza amategeko muri ADEPR ivuguruye.
Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku bikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 na gahunda iteganyijwe mu mwaka 2023/24 kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yagaragaje ko muri ADEPR hari ibibazo by’amategeko yari yubatse nabi, inzego zari zubatse, n’uko bacungaga abakozi babo byose byari mu bigomba kuvugururwa.
Dr Usta Kayitesi yagize ati “Tugenzura twasanze muri ADEPR umuntu umwe ashobora kuba ari i Kigali ari ku rwego rumwe n’undi uri i Rusizi, bakorera urwego rumwe rwa ADEPR ariko ugasanga umwe ahembwa inshuro eshanu cyangwa esheshatu zitandukanye.”
“Niba bose ari abapasiteri b’itorero, uri i Rusizi agahembwa cyangwa rimwe ntanahembwe kuko harimo n’abatarahembwaga kuko bavugaga ko umuntu ahembwa ari uko bishoboka, ari nta kindi akora ari umushumba.”
“Hano i Kigali hakaba umukozi ukora mu rundi rwego witwa umukorerabushake ariko ari na pasiteri wasengewe. Ashobora kuba ari umudepite ariko ari na pasiteri wasengewe, hariya imbere muri ADEPR bakamushyirira amafaranga kuri konti ajya kuri konti y’umupasiteri wasengewe.”
Dr Kayitesi yavuze ko bategetse ko itorero rigira imbonerahamwe y’imirimo, kandi abantu bakora ku rwego rumwe bagahembwa amafaranga angana.
Hejuru ya 75% by’abapasiteri barangije abanza gusa
Dr Kayitesi yahamije ko ADEPR yari yarashegeshwe n’ikibazo cy’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko ariko nyuma y’amavugurura byatangiye gukemuka.
Gusa ngo iri torero riracyafite urugendo rurerure rwo kuvugurura, hakinjira mu mirimo abantu bafite ubushobozi cyane cyane mu byo kwiga.
Yavuze ko n’ubu hakiri ibindi byo guhindura kuko abenshi mu bapasiteri b’iri torero bafite amashuri menshi ari abasoje abanza gusa.
Ati “Twasanze tutasesa umuryango urimo abantu 2.800.000, bafite uburenganzira bwo guhitamo imyemerere […] uyu munsi usanga abapasiteri benshi ba ADEPR n’ubu hejuru ya 75% amashuri menshi bize ni abanza.”
“Abagiye buriya barenga 1000 n’amashuri abanza ntibari barayarangije, kandi bari bafite inshingano zo kuyobora Abanyarwanda 300-400 buri munsi, buri cyumweru ugasanga n’ubwo bushobozi busabwa ntibuhari kuri bo.”
RGB ivuga ko hari igihe abakozi bamwe ba ADEPR babarizwaga mu bwishingizi bwa RSSB mu gihe abandi babaga bari aho nta na mituweli batangiwe. Kuri ubu ariko ngo abakozi 4000 b’iri torero bamaze guhabwa ubwishingizi n’imiryango yabo.
Si urw’umwe no mu yandi madini biracika
Dr Kayitesi yavuze ko amavugurura ari gukorwa muri ADEPR akwiye no kugera mu yandi madini kuko hari menshi yashegeshwe n’ibibazo by’imiyoborere, n’abashaka kwishakira indonke bikinze mu madini.
Ati “Ntimugire ngo ni yo yonyine imeze gutyo, ni uko ari yo ifite Abanyarwanda benshi. Hagiye hari andi madini atandukanye afite ibibazo nk’ibyo. […] Ibipimo biri kugenda byiyubaka tubona bizafasha mu kubaka inzego z’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere.”
Yavuze ko muri iyi minsi hari indi miryango itatu ishingiye ku myemerere yafashijwe gufata ibyemezo biturutse ku bibazo by’imiyoborere.
Utabasha kuyobora abantu mu Rwanda ntiwabajyana mu ijuru
Dr Usta Kayitesi yavuze ko hari abapasiteri bamwe batari inyangamugayo ku buryo usanga bakora ibinyuranyije n’amategeko, abantu bagakomeza kubakurikira bisa n’aho ari buhumyi.
Ati “Hari ibintu bitangaza, abantu bajya inyuma y’umupasiteri umeze nabi pe! Kandi bakajyayo ku bwinshi wagira n’icyo umukoraho bikaba intambara. Ngira ngo ni ngombwa ko duhugura n’Abanyarwanda kuko umuntu utari inyangamugayo mu by’ibanze ntakwiriye kuba yayobora abantu. Umuntu utayobora abantu mu Rwanda ntiyabayobora abajyana mu ijuru.”
RGB ivuga ko imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere nubwo igaragaramo ibibazo ariko usanga hari ibindi byinshi ifashamo igihugu, nko mu nzego z’ubuzima, uburezi aho yihariye hejuru ya 65% by’amashuri ndetse bakora ibindi bikorwa bigira uruhare mu kuzana impinduka mu mibereho n’iterambere ry’ubuzima bw’abantu.
Igenzura ryakozwe na RGB ku miryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere ryagaragaje ko mu bijyanye n’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko bari ku ijanisha rya 65,7%, mu gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bari kuri 61,5%, mu icungamutungo n’imicungire y’abakozi bari ku ijanisha rya 31,5% mu gihe ku ngingo y’ubufatanye n’izindi nzego bari ku rugero rwa 71,7%.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yavuze ko imiryango itari iya Leta ibaye ikora neza ibibazo byaba byarakemutse
Abadepite n’Abasenateri banyuzwe n’uburyo RGB iri gukemura ibibazo by’imiryango ishingiye ku myemerere
Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagejejweho raporo ya RGB
Inkuru ya igihe.com