Korali Patmos ni Chorali y’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ikunzwe na benshi, ibafitiye igitaramo muri uku kwezi tariki 25/11/2023 . Iki gitaramo kikaba kizabera kuri Kigali Convention Center ( KCC ) guhera saa 17h. Iki gitaramo cyiswe icyo kuramya Imana kurwego rwo hejuru kuburyo bizanyeganyeza intebe y’Imana igahaguruka igasuka imigisha kubazitabira iki gitaramo.
Urebye imitegurirwe yacyo n’igikundiro iyi Korali ifite mu bakristo b’ingeri zose kandi mu madini n’amatorero yose wahamyako kizaba ari igitaramo cy’imbaturamugabo kizanyura cyane abazakitabira ndetse kizakumbuza abizera Yesu ijuru binyuze mu ndirimbo za Patmos Choir nkuko babigarutseho mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru.
Ama tickets yo kujya mu gitaramo ubu yatangiwe kugurishwa kandi aboneka ukanze *797*30# ugahitamo Chorale Patmos ndetse ugahitamo n’umwanya ushaka kwicaramo.
Mu gitaramo hazabonekamo andi ma chorale akunzwe nka Elevate na Echos du Ciel azafatanya na Chorali Patmos mu guhimbaza no kuramya Imana.
Chorali Patmos imaze igihe cyigera ku mezi arenga 3 itegura icyi gitaramo.
Korali Patmos iganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 31 ukwakira bavuzeko iyi Korali izageza ku bakunzi babo zimwe mu ndirimbo nshya ndetse n’indirimbo za cyera zagiye zigarukwaho cyane kubera ukuntu za kunzwe ndetse zigatuma Korali Patmos imenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane ko indirimbo za Chorale Patmos zizwi nk’indirimbo ziruhura kandi zigahumuriza imitima ya benshi mu bihe bitandukanye.
Muri iki kiganiro kandi, iyi Korali yavuze ko hari n’ibindi bikorwa isanzwe ikora harimo nko gusura abarwayi, gufatanya n’itorero kubaka insengero zitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.
Amateka ya Chorale Patmos ndetse n’aho izina “ Patmos ryavuye”
Chorale Patmos yatangiye muri 1996 I Kigali itangizwa n’abanyeshuri baririmbanaga aho bita Lukanga muri Congo. Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi abo banyeshuri bongeye guhurira mu Rwanda bakomeza umurimo wo kuririmba babifashijwemo numwe muri bo witwa Jeannette wafashe inshingano zo gushyira hamwe abo banyeshuri kugirango bakomeze baririmbire Imana.
Abo banyeshuri batangiye biga indirimbo y’umwe muri bagenzi babo warufite ubukwe. Barayiriribye ndetse bigenda neza. Guhera ubwo bafashe umwanzuro wo gukomeza biga indirimbo nyinshi Patmos ikomeza gukura kandi iba chorale nini n’abandi bagenda bazamo. Chorale ikomeza kugenda igira inshingano nyinshi zo kuririmba ifata umwanzuro wo kuyiha izina ndetse hagenda hatangwa ibitekerezo bitandukanye kubijyanye n’izina twaha Chorale.
Umwe mu baririmbyi ba Patmos witwa Rusagara Josue wari umucuruzi wagombaga gufungura Papeterie kandi akayita “Patmos” mugenzi we bakoranaga akaba n’umuririmbyi abyumvishije ati “ Ko dushinzwe umurimo w’Imana kandi turi mubihe byanyuma byo kubwiriza tuvuga kubyerekeranye n’imperuka Chorale ntitwayita Patmos Ko ariho handikiwe ibyahishuwe”? Chorale ihabwa izina “Patmos” uwarugiye kwita Papeterie ye Patmos birangira bityo. N’uko Chorale Patmos Yatangiye gukora umurimo w’Imana.
Korali Patmos isoza itumira buri wese kuzaza kwifatanya nabo muri iki gitaramo cyiza cyo guhimbaza Imana kandi bakanabizeza ko hazaba harimo udushya twinshi haba mu mitegurire ndetse no muririmbire.
Igiciro cyo kwnijira muri iki gitaramo ndetse n’uburyo bwo kuyaguramo
Ubuyobozi bwa Korali Patmos bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru batanga amakuru arambuye kuri iki gitaramo
Umunyamakuru Baganizi Olvier wa Isango Star niwe wayoboye ibiganiro byahuje Korali Patmos n’itangazamakuru