Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yayoboye isengesho ry’umunsi wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ryitabiwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ,Dr .Abdallah Utumatwishima aboneraho gusabira ibyizau Rwanda.
Guhera ku wa 11 Werurwe 2024 ni bwo Abayisilamu binjiye mu kwezi gutagatifRamadhan aho Umusilamu wese abasabwa kwegerana na Allah byisumbuyeho asiba, asenga, yitandukanye n’ibyaha kandi afasha.
Kuri uyu wa 10 Mata 2024 akaba aribwo kwasojwe n’umunsi uri mu yo intumwa y’Imana yavuze ko ari uw’umugisha kurusha indi mu buzima bw’umusilamu mu buzima bwo ku isi.
Bitandukanye n’indi minsi ya Eid al Fitr irizihizwa mu gihe u Rwanda n’Isi yose bari mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rya Mufti Hitimana wayoboye isengesho ry’uyu munsi ryabereye kuri Kigali Pele Stadium, yibukije Abayisilamu kwizihiza uyu munsi ariko bazirika ibihe byo Kwibuka 30 ati”Bavandimwe ba Isilamu uyu munsi wa Eid al Fitr uhuriranye n’ibihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”
Yongeraho ati”Bityo turasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza igihe turimo cy’icyunamo ba Isilamu bavandimwe tugomba guhora twibuka ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yateguwe inashyigikirwa n’ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wo kurimbura igice cy’abanyarwanda babarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi maze mu minsi ijana gusa abarenga Miliyoni baricwa bazira gusa ko ari Abatutsi.”
Agaragaza uburyo habayeho igihe cyo kwigisha ingengabitekerezo mbi ati”Ubwo butegetsi bwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside bunayikorera propaganda n’icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi no kubarimbura;
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda [RMC] wifatanije n’imiryango yabuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ubifurije gukomeza gutwaza no gukomera baharanira gukomeza kubaho no gukomeza kwiyubaka.”
Mufti Hitimana yaboneyeho kandi gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ati”Turasaba Abayisilamu gukomeza umuco mwiza wo gufasha Abarokotse Jenoside no kubaba hafi;
Na none tuributswa tugendeye ku mvugo y’Intumwa y’Imana Mohamad aho yagize ati’udashimira abantu ntiyashobora gushimira n’Imana;
Natwe dufashe uyu mwanya ngo dushimire abari ingabo z’inkotanyi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari bayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”
Yagarutse kandi ku buryo Inkotanyi zubatse igihugu ati”Barokoye abanyarwanda babakangurira ndetse babagarurira icyizere cyo kubaho, bimakaza imiyoborere myiza ihuza abanyarwanda ndetse igaha buri wese uburenganzira n’ubwisanzure kandi baca burundu amacakubiri n’ivangura iryari ryose mu bana b’u Rwanda.”
Yaboneyeho kandi gusabira igihugu byumwihariko ko Allah yazafasha mu bihe by’ingenzi Abanyarwanda berekezamo ati”Turasaba Imana Nyagasani ko yakomeza guha igihugu cyacu umutekano tunayisaba ko yakomeza kurinda Abayobozi beza b’igihugu cyacu ndetse ikabaha imbaraga zo gukomeza guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Allah turamusaba ko n’ibikorwa byose duteganya nk’abanyarwanda mu bihe bizaza birimo n’amatora azaba mu kwezi kwa Karindwi y’uko twazabinyuramo neza kandi tugakomeza gushyigikira nk’uko twabyiyemeje twese nk’abanyarwanda ibyiza twagezeho.
Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri Dr Abdallah bitabiye isengesho rya Eid al FitrLucman Nzeyimana Umunyamakuru wa RBA yitabiye isengesho anagirana ibiganiro bitandukanye n’abaryitabiye
Abayisilamu basabwe kuzirikana ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakizihiza Eid al Fitr mu buryo bwihariyeAbayisilamu bitabiye isengesho ari benshi ndetse bibukiranya ko nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan umusilamu agomba gukomeza kurangwa n’ibikorwa biboneye